AmakuruPolitiki

Kwaba ari ugukirigita ingwe? Amerika yemeye guha Ukraine Rokete zishobora kuraswa mu Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuze ko iki gihugu ayoboye kigiye koherereza Ukraine rokete zirasa kure kurushaho zikaa ari zimwe mu zigezweho kubhuryo zishobora kuraswa kure cyane mu rwego rwo gukomeza kwivuna umwanzi.

Amakuru ya BBC avuga ko izo ntwaro, zari zimaze igihe zarasabwe na Ukraine, ni izo kuyifasha kurasa abasirikare b’umwanzi mu buryo burushijeho guhamya kandi zirasiye mu ntera ndende kurushaho.

Kugeza ubu, Amerika yari yaranze ubusabe bwa Ukraine kubera kugira ubwoba ko izo ntwaro zari gukoreshwa mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya.

U Burusiya bwavuze ko bubona “mu buryo bubi cyane” iyi mfashanyo nshya y’Amerika y’intwaro zigenewe Ukraine.

Mu yandi makuru, leta y’u Budage yasezeranyije koherereza Ukraine ubwirinzi bwo mu kirere.


‘Chancellor’ Olaf Scholz yabwiye abadepite ko ubwirinzi bwa IRIS-T ari bwo bugezweho cyane u Budage bufite kandi ko buzafasha Ukraine kurinda umujyi wose ibitero by’indege z’Uburusiya.

Yongeyeho ko azaha Ukraine radar ishobora gutahura imbunda za rutura z’umwanzi, akanayiha intwaro zirasa rokete nyinshi icyarimwe.

Kuri uyu wa gatatu, Biden yavuze ko iyo mfashanyo yica izongerera imbaraga Ukraine mu mwanya w’ibiganiro n’u Burusiya ndetse zigatuma birushaho gushoboka ko haboneka umuti unyuze mu nzira y’ibiganiro.

Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru The New York Times, yagize ati: “Iyo ni yo mpamvu tuzaha Abanya-Ukraine ubundi buryo bwa rokete buteye imbere kurushaho hamwe n’amasasu bizabafasha kurushaho guhamya ahantu h’ingenzi ku rugamba muri Ukraine”.

Iki ni ikintu cyo kwitondera kuri Biden, kubera ko gutanga intwaro zikaze kurushaho bishobora guteza ibyago byuko Amerika n’ibihugu byo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’u Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) byisanga mu ntambara itaziguye n’Uburusiya.

Intwaro nshya zirimo uburyo bw’ubwirinzi bwa rokete buzwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS), nkuko byavuzwe n’umutegetsi wo hejuru mu biro bya perezida bya White House – nubwo uwo mugabo atavuze ingano y’izo rokete zizatangwa.



Ubu buryo bushobora kurasa ibisasu bya misile byinshi icyarimwe ku hantu byoherejwe hagera ku ntera ya kilometero 70. Iyo ntera iruta kure aho imbunda za rutura Ukraine ifite kugeza ubu zishobora kugeza. Byemezwa ko izo rokete zinahamya cyane kurusha izo u Burusiya bufite.

Mu kwezi gushize, umukuru w’ingabo za Ukraine yavuze ko kubona ubwirinzi bwa rokete bwa HIMARS byaba ari “ingenzi cyane” mu gutuma abasirikare ba Ukraine bashobora guhangana n’ibitero bya misile by’u Burusiya.

Amerika yiteze ko Ukraine ikoresha izo ntwaro mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba, aho imirwano ikaze cyane, kandi aho zishobora no gukoreshwa mu kurasa ku mbunda za rutura z’u Burusiya ndetse no ku basirikare barasa ku mijyi ya Ukraine.

Abategetsi bo muri White House bavuze ko bemeye gutanga izo ntwaro nyuma yo kwemererwa na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko zitazakoreshwa mu kurasa ku hantu h’imbere mu Burusiya.

Kuri uyu wa gatatu, Biden yanditse ati: Ntabwo tugiye koherereza Ukraine uburyo bwa rokete bushobora kurasa mu Burusiya”.

Zelensky ibi yabyemeje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Newsmax cyo muri Amerika.

Yagize ati: “Ntidushishikajwe n’ibirimo kubera mu Burusiya. Dushishikajwe gusa n’ubutaka bwacu muri Ukraine”.

Abategetsi bo muri White House bavuze ko izi rokete zindi ari ishingiro ry’imfashanyo nshya ya miliyoni 700 z’amadolari igenewe Ukraine itangazwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu.

Indege za kajugujugu, intwaro zirasa ibifaru, imodoka zo gukoresha ku rugamba hamwe n’ibikoresho byo gusimbura ibindi, na byo byitezwe kuba biri muri iyi mfashanyo ya gisirikare yo ku nshuro ya 11 yemejwe n’Amerika igenewe Ukraine kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.

Mu nyandiko ye kuri uyu wa gatatu, Biden yanditse ko intego y’Amerika ari ukubona gusa Ukraine “irimo demokarasi, yigenga, ifite ubusugire”, ko atari uguhirika Perezida Putin kubera uruhare rwe muri iyi ntambara cyangwa gushaka intambara yagutse n’u Burusiya.



Yavuze ko ubushotoranyi bukomeje bw’u Burusiya ari bwo bwahagaritse ibikorwa bigamije kugera ku mahoro, yongeraho ko Amerika nta na rimwe izashyira igitutu kuri Ukraine cyo kugira ubutaka na buto bwayo yemera kwigomwa kugira ngo intambara igere ku musozo.

Avuga mu buryo butaziguye ku byago byuko intwaro z’ubumara za nikleyeri zakoreshwa muri Ukraine, Biden yavuze ko “kuri ubu nta kibigaragaza tubona” cyuko ibi ari byo u Burusiya bushaka. Ariko yaburiye ko kubikora bitakwihanganirwa kandi byazana “ingaruka zikomeye”.

Nyuma gato yuko inyandiko ya Biden itangajwe, abategetsi ba gisirikare b’u Burusiya batangaje ko abasirikare babwo bakoresha intwaro za nikleyeri bari mu myitozo mu ntara ya Ivanovo iri hafi y’umurwa mukuru Moscow, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Interfax.

Mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov yavuze ko uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) “burimo koshya abakomeye ku gihugu b’Abanya-Ukraine bubaha intwaro”.

Lavrov yavuze ko buri muzigo w’intwaro werekeza muri Ukraine uzahinduka intego yo kuraswaho y’u Burusiya mu buryo bukurikije amategeko.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yavuze ko ibihugu byo muri OTAN “birimo gukina n’umuriro” mu koherereza intwaro Ukraine.

Hagati aho, muri Ukraine imirwano irakomeje mu karere ka Donbas.

Ku wa kabiri, Guverineri w’akarere ka Luhansk yavuze ko ahantu ha nyuma Ukraine yari isigaranye muri ako karere – umujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba – ubu ahanini hari mu maboko y’Uburusiya.

Abasirikare b’u Burusiya ubu baragenzura hafi Luhansk yose kandi barimo kwibanda ku gufata Donetsk bituranye, utu turere tubiri tugize akarere ka Donbas.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger