Kuyobora urubyiruko ni nko gutwara ibikeri mu ngorofani : Meya wa Ngoma
Amagambo bivugwa ko yavuzwe na Meya w’Akarere akomeje gutuma abaturage basaba ko yakabaye ayabazwa kuko basanga ari imvugo isebanya yakoresheje.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise aravugwaho kwandagaza urubyiruko rwo muri aka karere by’umwihariko abasengera mu Itorero rya ‘Eglise Vivante de Jesus Christ’ aho yavuze ko Bishop uyobora iri torero afite ibibazo bikomeye kuko umubare munini w’abarigize ari urubyiruko kandi kubayobora ari nko kuyobora ibikeri biri mu ngorofani.
Aya magambo Meya Aphrodise yayavuze kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 ubwo yari mu rusengero ruherereye mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo muri aka karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.
Meya yagize ati:”Kuyobora urubyiruko ni nko gutwara ibikeri mu ngorofani iva ropoint igera Kubitaro. Wumva wagezayo bingahe ko hagenda hasimbukamo kimwe kimwe bigashiramo? Bishop ufite ibibazo bikomeye cyane kuko ndabona mu itorero ryawe ufitemo urubyiruko rwinshi cyane, mfite Inama iri butangire saa yine ariko bantegereze ndayitangiza saa tanu kuko ndi Meya kandi barampa umwanya mvuge Ijambo”.
Amakuru dukesha umwe mu bari muri uru rusengero avuga ko aya magambo yavuzwe na Meya ngo yababaje urubyiruko n’abandi bakirisitu bari bahateraniye kuburyo bumva izi mvugo zidakwiriye umuyobozi ureberera bose cyane ko n’amateka y’igihugu cyacu agaragaza ko ibintu byo gufata igice kimwe cy’abanyarwanda ukakitirira inyamaswa byagejeje igihugu habi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018, twageregeje kuvugana n’uyu mu Meya ku murongo wa Telefoni ngo tumubaze icyo abivugaho maze ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni.
Umuyobozi w’Itorero ‘Eglise Vivante’ mu karere ka Ngoma ,Bishop Bugasa Joseph, Meya wa Ngoma yari yasengeye muri uru rusengero ariko atatumiwe ahubwo yaje gusenga nk’abandi bakirisitu bose aho ngo byageze hagati akaza gufata umwanya ngo agire impanuro atanga nk’umuyobozi uri mu karere ke.