AmakuruImyidagaduro

Kuri Queen Cha ngo abanyarwandakazi ntibakwiye kurenga kubyo umuco ubasaba

Queen Cha avuga  ko nk’abahanzikazi ndetse n’abanyarwandakazi  muri rusange badakwiye kurengera kubyo umuco ubasaba  kuko bakwiye guhuza umuco w’abanyarwanda n’imyambarire yabo.

Ibi abivuze nyuma y’igihe gito gishize havugwa ibijyanye n’imyambarire y’abakobwa, Queen Cha abona badakwiye kurengera kuko ngo bagomba kumenya ko hari ibyo umuco nawo ufite  udutegeka  kandi tukabyubaha

“Umuco ni kimwe mu bituranga , ntabwo ntekereza ko twawuta burundu ngo usibangane , ni ikintu gikomeye dukwiye kubaha wajyana n’iterambere wagira ute wa muco numva hari ibyo ugusaba kutarenga , umuntu ntabwo yagakwiye kwitwaza uburengazira afite ku mubiri we.”

“Yego hari ibigezweho ariko umuco icyo ubureyeho ni ukuduha ibyo tutagomba kurenga, kuburyo umuntu yaba aziko abanyarwandakazi  hari ibi nibi batajya bakora.”

Queen Cha agaruka ku myambarire yabahanzikazi  yavuze hari agihe habaho kurengera cyangwa amafoto arengera cyane gusa ngo ntabwo biba ari ngombwa. ” Hari ibyo umuntu agomba kwambara nk’umuhanzi , ariko kurengera ntabwo biba biri ngobwa kuko turi abanyarwanda , ntabwo nzi aho Rihanna, Beyonce n’undi muhanzikazi wohanze waba nkawe akura ibyo bintu, ni uwo hanze wowe uri uwo mu Rwanda hari ibyo utagomba kurenga.”

“Hari ifoto ubona ko irengereye cyane” Queen Cha kuri ubu ukorera muri The Mane inzu ifasha abahanzi n’ibikorwa by’abahanzi hano mu Rwanda, mu ndirimbo ye nshya yese “Ntawe Nkura” agira inama abakobwa bahora bateze amaboko abagabo babasaba buri kimwe.

Queen Cha avuga ko hari abakobwa bahora bateze amaboko abasore cyangwa abagabo ubuzima bwabo busa naho bushingiye kubagabo bimwe bisigaye byitwa ‘gukura’

“Sibyiza kurya ibyo utavunikiye , ibyiza urakora ukabona ibyawe wavunitse , singobwa ngo wicare utegereze umugabo gusa.  Sinavuga ko ari inzira nziza kuko bidatuma wicara  wowe ngo ukoreshe ubwonko bwawe  n’ubwenge bwawe  ngo urebe icyaguteza imbere , uba ukeneye kubaka imbere heza hawe udasabirije. ”

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ibaye iya gatatu ashyize hanze kuva yava muri PGGSS8, iyaherukaga ni “Gentleman”, na “Winner”yasubiyemo akayitura abafana ba Rayon Sport.

Queen Cha

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘NTAWE NKURA’ YA QUEEN CHA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger