Mu mashusho

Kunena akazi, ni kimwe mu bihejeje abize mu bushomeri.

Abize bahangayikishijwe n’ubushomeri barimo, buterwa n’ubuke bw’imyanya y’akazi iri ku isoko, ariko na none kunena akazi bibahejeje mu bukene bukomeye.

Bimaze kugaragara ko ubwinsi bw’abarangiza amashuri makuru na za kaminuza, buruta cyane imyanya y’akazi iri ku isoko, ibi bigatera benshi guhera mu bukene bukabije, baterwa n’ubushomeri burambye.

Mu by’ukuri ntawabura kuvuga ko hari benshi mu bize bahera mu bukene, babitewe no kutamenya uko babyaza umusaruro ubumenyi bize mu mashuri, ariko hari n’abo usanga banga akazi ku bushake ngo kuko wenda katajyanye n’ibyo bize, cyangwa se kabahemba make ku yo bifuzaga.

Ikibazo cy’ubushomeri ku bantu bize kirusha ho kwiyongera umunsi ku wundi, ari na yo mpamvu byakabaye byiza ko akazi kose umuntu ashoboye gukora, kabone niyo kaba katari mu byo yize ariko agashoboye, yagakora, mu gihe ategereje kuzabona akajyanye n’ibyifuzo bye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger