“Kumvikana na Kim byatunaniye” Donald Trump
Ibiganiro byari biteganyijwe i Hanoi muri Vietnam byabaye hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru hari amakuru avuga ko ntacyo byagezeho, impaka zatanyije aba bayobozi ngo ni ku ngufu kirimbuzi America ishaka ko kiriya gihugu gihagarika.
BBC yanditse ko ibiganiro hagati y’aba bategetsi bombi byajemo kidobya bananirwa kumvikana ku ngingo yo gufunga uruganda Korea ya Ruguru igeragerezamo intwaro kirimbuzi.
Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko kumvikana byananiranye bahitamo kwigendera buri umwe agataha ukwe .
Ati “Ntababeshye bizageraho birangire tubaye inshuti magara na Kim. Bari bafite ubushake bwo kutwemerera ibintu bimwe na bimwe, ariko si byo twe twashakaga.”
Trump yavuze ko Kim Jong-un afite ubushake bwo gusenya intwaro kirimbuzi ahantu hamwe na hamwe, ariko aho Kim yifuza gusenya izo ntwaro ngo si ho America yifuza. Ni inama ya kabiri yabanjirijwe iyabahuje muri 2018 ikabera muri Singapore.
Ati“Kim Jong-un afite uko yumva ibintu, btandukanye n’uko twe tubyumva ariko birajya kuba bimwe, turajya kumva ibintu kimwe kuruta cyane uko byari bimeze umwaka ushize, ndatekereza ko tuzageraho twumvikane ariko kuri uru rugendo rwa none twahisemo ko buri wese yigendera.”
Impuguke kuri Korea ya Ruguru yitwa Ankit Panda yibaza ko icyateye ubwumvikane buke hagati ya Trump na Kim cyaba ari ahantu hageragerezwa intwaro kirimbuzi hitwa, Yongbyon. Korea ya Ruguru yifuza ko igabanyirizwa ibihano kugira ngo ibe yafunga hariya hantu.