AmakuruAmakuru ashushye

Kumvikana hagati ya Kenya na Somalia bikomeje kurushaho gukendera

Umwanzuro wafashwe n’rukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) wo guha Somalia igice kinini cy’umupaka wo mu mazi yaburanaga na Kenya, warushijeho kuzamura umwuka mubi aho guhosha ikibazo.

Agace katavugwaho rumwe ni ifasi ya mpandeshatu ifite ubuso bwa kilometero kare 100,000 mu Nyanja y’Abahinde, nk’ikinyuranyo ku mazi buri gihugu kivuga ko ari ayacyo.

Ni agace buri gihugu cyashakaga gufataho umugabane munini, kubera ko bikekwa ko gakungahaye cyane kuri gaze karemano na peteroli, hakaba n’ahantu heza mu burobyi.

Kenya yaburanye ivuga ko iyo umupaka wayo na Somalia ugeze ku nyanja ukomeza mu mazi hagati nk’umurongo utambitse kandi ugororotse.

Ni mu gihe Somalia yo ivuga ko iyo umurongo ugaragaza umupaka ugeze ku nyanja, winjira mu mazi hagati ukurikije uko wahageze umeze, ntuhindure imfuruka cyangwa icyerekezo.

Kenya na Somalia ntabwo bivuga rumwe ku buryo bigabana amazi bisangiye ku nyanja y’Abahinde

Kenya yavugaga ko ari uko hateye kuva mu 1979, ndetse yari yamaze guha ikigo ENI cyo mu Butaliyani uburenganzira bwo kuhacukura peteroli, birakaza Somalia.

Mu cyemezo cya ICJ (International Court of Justice) kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021, inteko y’abacamanza 14 yemeje ko hatigeze habaho “umupaka wo mu mazi wemeranyijweho”.

Ahubwo urukiko rwahise rushushanya umupaka mushya, ariko ujya gusa n’uwifuzwaga na Somalia bityo iba ariyo ihabwa igice kinini.

Mu rubanza kandi Somalia yashinjaga Kenya kuvogera ubusugire bwayo kuko yakomeje gukoresha kariya gace, ariko urukiko ntirwabiha agaciro.

Ibyishimo i Mogadishu

Perezida wa Somalia Abdullahi Mohamed Farmaajo, yahise ageza ijambo ku baturage be yemeza ko bakiriye neza icyemezo cy’urukiko kandi bacyemera badashidikanya.

Yavuze ko kuva yatorerwa kuyobora Somalia yahuye n’ibizazane bya politiki, umutekano, ubukungu n’ububanyi n’ububanyi n’amahanga, byose byaterwaga n’abayobozi ba Kenya bwashakaga ko bahagarika kiriya kirego.

Binaniranye, Kenya ngo yatangiye icengezamatwara rigamije gushyira Somalia mu kato, bayisiga icyasha mu maso y’abaturanyi, ku mugabane no ku muryango mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Guverinoma ya Kenya yakoze ibikorwa bya gisirikare byavogereye ubusugire bw’igihugu n’inyungu z’abaturage ba Somalia. Birimo gutera ibisasu mu kirere no ku butaka bwa Somalia, byahungabanyije ubuzima n’imitungo by’abaturage ba Somalia.”

Yavuze ko byishe abaturage barimo abagore n’abana mu mujyi wa Belet-Hawo, binasenya iminara y’itumanaho y’ibigo byo muri Somalia muri Jubaland.

Yanashinje Kenya ko yakoze icengezamatwara ryari rigambiriye gutuma abayobozi n’abacuruzi bo muri Somalia bashyirwa mu bakora iterabwoba, imitungo yabo igafatirwa.

Yakomeje ati “Tuzi intambwe zose z’uburyarya zibangamira ubusugire bwa Somalia guverinoma ya Kenya yagerageje, igamije guhatira ubuyobozi bwa Somalia kwicara ku meza y’ibiganiro ngo biyifashe gusahura imitungo ya Somalia yo mu mazi.”

“Harimo aho guverinoma ya Kenya yizezaga gufasha mu gutsura umubano wa guverinoma y’igihugu na guverinoma ya leta ya Jubaland, mu gihe twaba twemeye gukura ikirego muri ICJ.”

Yasezeranyije abaturage ko badateze guhitamo inyungu za politiki, z’ubukungu cyangwa umwanya w’igihe gito, ngo babigurane umurage w’ibisekuru biri imbere.

Ati “Twarahiriye kandi ko tutazigera dufata ubutunzi buhumanye, ahubwo byaruta tukihesha agaciro mu bukene. Buri ntambwe tumaze gutera n’icyemezo cyose twafashe byashingiye ku kurengera ishema, ubusugire, ubumwe n’agaciro by’abaturage ba Somalia n’igihugu cyabo.

Yavuze ko Somalia itigeze ihitamo guturana na Kenya, bityo amahitamo ari amwe gusa yo kubana neza, kandi yizeye ko Guvernimona ya Kenya izajya muri uwo murongo.

Kenya yo yariye karungu

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko “Kenya yifuje gutangaza ko yanze kandi idaha agaciro ibyatangajwe mu cyemezo cy’urukiko uko byakabaye.”

Yavuze ko kiriya cyemezo kitari mu bubasha bwa ICJ, igifata inirengagije ko habaho ubukemurampaka bwo ku rwego rw’akarere na gahunda y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ijyanye no gukemura amakimbirane ashingiye ku mipaka.

Iyo mikorere Kenya itemera ngo niyo yatumye ku wa 14 Werurwe 2021 yiyemeza kutongera kwitaba uru rukiko.

Byongeye, ku wa 24 Nzeri 2021 yivanye mu bihugu byemera ruriya rukiko, ku buryo ngo ishobora kwisubiraho gusa ari uko hakozwe amavugurura akomeye mu miyoborere y’ubucamanza mpuzamahanga.

Kenyatta yavuze ko iki cyemezo “kizazambya umubano hagati y’ibi bihugu byombi,” kikanabangamira inyungu mu mibereho, politiki, ubukungu, amahoro n’umutekano mu karere k’ihembe rya Afurika gasanganywe ibibazo.

Ni mu gihe ngo Kenya na Somalia ari ibihugu bisangiye umupaka, abaturage babyo bagasangira imibereho, umuco n’imyemerere.

Yakomeje ati “Baturage ba Kenya, ubwo nabaga Perezida ku ya 9 Mata 2013 narahiriye kurinda ubusugire bwa Repubulika ya Kenya. Ntabwo nteganya gutatira indahiro yanjye ikomeye, kandi nzakora ibishoboka byose nka Perezida n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, mbungabunge ifasi y’iki gihugu cyacu gikomeye, nzayishyikirize uko yakabaye perezida utaha ubwo nzaba nsoje manda mu gihe kitarenze umwaka.”

Kenyatta yavuze ko ku bwe, biteguye gushaka ikindi gisubizo mu buryo bwa dipolomasi, mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Mu 2009 ibihugu byombi byemeranyije ku masezerano yari ashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye, agamije guhosha ubwumvikane buke bushingiye ku mipaka.

Gusa nyuma y’imyaka itanu, Somalia yavuze ko ibiganiro byananiranye, maze mu 2014 ihitamo kwitabaza ICJ.

Ntabwo haramenyekana icyemezo Kenya iza gufata nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko.

ICJ ni rwo rukiko rwa nyuma rukemura ibibazo ku rwego rw’Umuryango w’bibumbye, icyemezo cyarwo ntikijuririrwa.

Ahubwo iyo igihugu kimwe cyanze kubahiriza imyanzuro yarwo, icyareze gishobora kwitabaza Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger