AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kumva Radio zo mu Rwanda mu Burundi byabaye kirazira

Abaturage batuye muri Komine zitandukanye zo mu Burundi bakundaga kumva Radio zitandukanye zo mu Rwanda bavuze ko ubuyobozi bwababujije kuzumva ku buryo ushatse kumva Radio yo mu Rwanda yihisha kugira ngo batamubona.

Aba ni abaturage bo muri komine ya Mwumba n’iya Gashikanwa zo mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, amakuru atangazwa na SOS Médias Burundi, avuga ko abaturage b’i Burundi bumva Radiyo zo mu Rwanda bihishe ku buryo ntawundi wayumva kuko ngo iyo hagize umuyobozi ubabona bibagwa nabi bitwaza ko ngo Radio zo mu Rwanda zikwirakwiza icengezamatwara ryo gusenya inzego z’u Burundi.

Umwarimu wo mu gace ka Buye muri Komine Mwumba, yagize ati “Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batubwira ko Radiyo zo mu Rwanda zikwirakwiza icengezamatwara ryo gusenya inzego z’u Burundi. Abazumvira ku karubanda bafatwa nk’abanzi b’igihugu bagomba kwigizwayo bataranduza abandi baturage.”

Undi Muturage wo mu gace ka Gashikanwa we yagize ati “Twari tumenyereye gufata radiyo zo mu Rwanda tukiyumvira imikino ya shampiyona yo mu Bwongereza iri kuba, tukiyumvira ibiganiro bijyanye n’umuziki n’iby’urukundo kuko radiyo z’i Bujumbura n’iy’igihugu irimo zikunze kugira ibibazo ntizumvikane.”

Si aba gusa kuko hari n’umuturage ufite inzu icururizwamo ibyo kunywa wemeje ko yihanijwe gucuranga Radiyo zo mu Rwanda.

Yagize ati “Narimenyereye gucuranga radiyo zo mu Rwanda mu nzu yanjye mu gushimisha abakiriya. Nagize ibyago, abayobozi bari kumwe n’abapolisi ndetse n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi bantegetse kutazongera kubikora. Bambwiye ko ninibeshya bazanyohereza mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, aho bavuga ko hari imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi batozwa n’u Rwanda.”

Hashize igihe u Burundi budacana uwaka n’u Rwanda, bukarushinja kuba inyuma y’abashaka guhirika ubutegetsi bwabwo. Ibi ariko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwabyamaganiye kure.

Nubwo u Burundi buri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu Ukwakira 2016 bwakomye mu nkokora ubuhahirane, bukumira ibicuruzwa biva n’ibiza mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger