Amakuru

Kuki abarenga 51% by’Abanyarwanda batacyifuza kubyara?

Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.

Ibi bijyana n’uko serivisi zo kuboneza urubyaro zabegerejwe ku buryo muri 2019-2020 abari basigaye batarazibona hafi yabo batarengaga 14% mu Rwanda hose. Bamwe mu babyeyi barimo n’abakiri bato baganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, bashimangira ko abashakashatsi ba NISR ntaho bibeshye na hato, kuko ngo gutunga umwana mu Rwanda bigoye.

Uwitwa Nyiraneza w’imyaka 20 y’ubukure akaba umubyeyi w’abana batatu, avuga ko kugira ngo abashe kubarera neza yahisemo kwifungisha mu buryo bwa burundu.
Nyiraneza wabyaye acyiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza agira ati “Naboneje urubyaro kuko biragoye, ujya kugera ku ntego ukaba urongeye urabyaye, oya! Ni abo batatu, nta bandi nzarenzaho”.

Mu baboneza urubyaro harimo n’abakiri abageni bashinga ingo ubundi bakabyumvikanaho n’abo bashakanye ko bagomba kubanza “gushakisha ubuzima”, bakazaba babyara nyuma y’imyaka runaka baba barihaye.

Umwarimu ku ishuri ryitwa Umucyo riri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yagize ati “Iyo ufite uruhinja uri mu kazi k’uburezi biragorana, ntabwo niteguye kubyara, akazi karyoshye kugakora udafite uruhinja kuko biragoye kujya mu rugo ukajya konsa cyangwa bakakuzanira umwana ku kazi. Twumvikanye n’umugabo ko tuzaba twitonze tukazaba tubyara nyuma”.

Undi mwarimu yumvise benshi mu babyeyi batifuza kongera kubyara ndetse n’abagenda babisubika, agaragaza impungenge ko abarimu bashobora kuzabura abana bigisha mu myaka izaza.

Impuguke mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage akaba ari n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ignace Kabano, yatangarije RBA ko u Rwanda rwakwishimira umubare munini w’abavuga ko batifuza kubyara, kuko ngo baba bashaka igihe gihagije cyo gukora imirimo ibateza imbere.
Dr Kabano ati “Ni inyungu, ni ibyo kwishimirwa muri rusange. Ibi kandi bigaragaza ko abaturage barimo kugerwaho n’izo serivisi, zaba izo kwifungisha cyangwa gushyira intera hagati y’imbyaro n’indi”.

Mu myaka 15 ishize buri mugore mu Rwanda yabarirwaga abana batandatu, ariko kuri ubu arabarirwa impuzandengo y’abana bane. Ibi byatewe n’uko serivisi zo kuboneza urubyaro zageraga kuri 61% muri 2005, ubu zikaba zaregerejwe abaturage ku rugero rurenga 86%.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger