Mu mashusho

Kugenda mu nzira ebyiri icyarimwe benshi babigize akamenyero.

Abantu benshi muri iki gihe usanga bafite amadini cyangwa amatorero basengera mo, ariko wagera ahakorerwa ibyaha naho ukahabasanga, ibi twabigereranya no kugenda mu nzira ebyiri icyarimwe kuri bamwe, kandi Bibiliya ibibuza.

Inzu zisengerwa mo ku cyumweru usanga abantu bakubise buzuye, uko ni ko n’iyo ugeze mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi hakorerwa bikorwa by’urukozasoni haba huzuye. Ni gake wabaza umuntu niba agira aho asengera, akakubwira ko ntaho.

Dushingiye kuri ibi rero ntawabura kwemeza ko hari benshi basenga ku cyumweru gusa ariko indi minsi ukabasanga mu ngeso zidahwitse. Bakitwa abakirisitu ku cyumweru ariko indi minsi ari abandi bandi.

Bibiliya yo ivuga ko umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka akwiye kuva mu bidatunganye. 2 Timoteyo 2:19. Ntibikwiye ko umuntu yiyoberanya ngo usange yiyita uwakurikiye Kristo(umukristo) kandi nyamara nta na kimwe yahinduye ku ngeso zamurangaga ataragera mu rusengero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger