Mu mashushoUtuntu Nutundi

Kubona inyama zo kurya muri iyi minsi mikuru ni ugutanguranwa.

Bimenyerewe ko mu minsi mikuru yo mu mpera z’umwaka, abantu hafi ya bose mu mafunguro aribwa hatabura mo akanyama, ku buryo n’abatagaherukaga, bakora uko bashoboye bakizigamira amafaranga azabafasha kugura inyama kuri Noheli no ku Bunani.

Ubwinshi bw’abagura inyama muri iyo minsi, bukunze gutuma bitoroha kubona inyama ku mazu asanzwe azicuruza kuko abantu baba ari uruvunganzoka. Hari nubwo mu gihe iyo iminsi mikuru nyirizina yageze, ushobora gushaka aho ugurira inyama ukahabura bitewe nuko ziba zaraye ziguzwe zigashira.

Abiteguye guhaha akaboga rero ku minsi mikuru, muritwarararike mutazabura aho muhahira, bigatuma ibirori bitabaryohera nkuko mwari mubyiteze. Muzagire Noheli nziza(Ku bayizihiza) n’Umwaka musha muhire wa 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger