AmakuruAmakuru ashushye

Kubera Nufashwa Yafasha abana batishoboye bakuwe mu buzima bubi, kuri ubu babayeho neza bagize n’amahirwe yo kwiga

Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation  ukomeje gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo.

Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation ukomeje gufasha abana batishoboye, ubwo abanyeshuri basubiraga ku masomo yabo bahawe impano zitandukanye.

Ni igikorwa abana (abagenerwabikorwa) b’uyu muryango bahawemo impano zitandukanye ariko ziganjemo ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, amakaramu, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, amasabune, amabase, ibikombe n’ibindi.  Umwana yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n’umwaka yigamo kuva muwa mbere kugera muwa 6 w’amashuri abanza.

Imwe mu ntego zikomeye uyu muryango wubakiyeho, ni ugusubiza icyizere cy’ubuzima abana bari baragitakaje kubera ubuzima bubi babagamo, bagahabwa iby’ibanze mu buzima ndetse bakigirira icyizere bakanategura ejo habo hazaza. Ku bw’iki gikorwa, abana n’ababyeyi babo bavuga ko bishimiye ubu bufasha, ngo kuko hari igihe bitashobokaga.

Uwitwa  Mukansigaye  Sandrine wiga mu mwaka wa 6 w’amshuri abanza, avuga ko kuba abona ko hari abamuba hafi bituma yiga neza. Yari yabaye uwa 6 mu gihembwe gishize cya 2, mu gihe ubwo yari agihabwa ibikoresho n’ababyeyi be yabaga muba 20, ibintu avuga ko byaterwaga n’uko yigagaga ahangayitse, cyane ko akenshi yajyaga kwiga nta bikoresho bihagije afite. Bimwe byashira nk’amakaye cyangwa amakaramu, akaba atizeye ko aza kubona ibindi. Ibi bikagira ingaruka ku musaruro we mu ishuri.

Yagize ati:” Ubu nziga nta bibazo mfite by’amakaye n’amakaramu, kandi niyo ibibazo  byaza mfite icyizere ko nzabona ibindi nabyo ntibyansha intege. Icyo ngiye gukora ni ukwiga gusa, noneho nzaba nk’uwa 3 mu ishuri ndetse nkatsinda n’ikizamini cya leta, kuko mfite uburyo bwo kwitegura ntuje.”

Guhabwa ibikoresho by’ibanze by’ishuri ni igikorwa baba ababyeyi n’abana bishimiye, ku rwego bavuga ko bizatuma n’ababyeyi babona umwanya wo gukora ibiteza ingo zabo imbere kuko batazongera guhangayikishwa n’itangira ry’amashuri y’abana babo. Benshi bavuga ko iminsi y’itangira yabahangayikishaga, kuko babaga bazi ko ari ibihe basabwa amafaranga Atari make, Atari yoroshye kuboneka bitewe n’ubukene. Ari nabyo byagiye biviramo abana bamwe guta amashuri.

Uyu mubeyi yitwa Mukashema  Speciose,  afite abana babiri yagombaga gushakira ibikoresho by’ishuri, avuga ko hari ubwo yabiburaga akabareka, kuko icyo yabaga yitayeho cyane ari ibitunga urugo, ariko ubu aravuga ko no mu rugo bigiye kugenda neza kuko umwanya yafataga aca inshuro ashaka amakaye azajya awukoresha ashaka ibitunga urugo.

Yagize ati:”Byihorere ntabyo uzi! Itangira ry’abanyeshuri ni ibihe bitabaga byoroshye, iyo natekerezaga amakaye gusa y’aba bana, nataga umutwe, nabona bindenze nkahitamo kubyihorera nkituriza, ku buryo hari n’uwahagariste ishuri kugeza Nufashwa Yafasha ije ikamumfashiriza. Ibyo byarampangayikishaga nkabura n’imbaraga zo kujya gushaka ibyo kurya, ariko ubu ndakeka ibyo byose bikemutse kuva numva ko abana banjye nta kibazo cy’ibikoresho bazagira. Ubu najye ngiye kwita ku rugo rwange noneho”.

Abana bakuwe mu buzima bubi, kuri ubu babayeho neza bagize n’amahirwe yo kwiga

Umuryango nufashwa yafasha foundation uvuga ko na nyuma yo kubaha ibi bikoresho uzajya ubakurikiranira hafi mu mashuri bigamo ngo barebe niba nta bibazo bafite ko biga neza, ku buryo n’ibindi byavuka byashakirwa umuti.

Nufashwa Yafasha ubu ifasha abana bagera kuri 50, bo mu kigero cyo hagati y’imyaka 5 na 18 bakomoka mu miryango itishoboye, n’ababyeyi babo bagera kuri 25, hagamijwe kubasubiza uburenganzira bari barambuwe n’ubukene bwatumye batakaza uburenganzira bwabo bw’ibanze nko kwiga, kubaho neza n’ibindi. Uyu muryango uteganya ko byibuze babona uburezi bw’ibanze bigendanye n’ubushobozi bwawo.

Abana borozwa amatungo magufi
Abana bahabwa ifunguro mu buryo bwo kurwanya imirire mibi
Abana bahabwa ibikoresho by’ishuri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger