“Kuba igihugu kidakora ku Nyanja si urwitwazo rwo kudatera imbere” Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit, yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.
Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu byanga gufungurirana ikirere ari ukureba hafi.
“Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”
Yavuze ko kuba ibihugu 16 muri Afurika n’u Rwanda rurimo bidakora ku Nyanja bitakiri urwitwazo rwo kudatera imbere, ahereye ku mahirwe ahari yo kwihuza kw’ibihugu bigafungurirana amarembo.
Ati “Ibihugu bya Afurika 16 birimo n’u Rwanda ntibikora ku Nyanja ariko buri gihugu kirafunguye kubera ubwikorezi bwo mu kirere. Ni yo mpamvu ibihugu byose bikangurirwa kwishyira hamwe bigahurira mu isoko rimwe mu by’indege”.
“Ni na byo bizafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Afurika yo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu n’amasezerano yo koroshya ingendo kuri uyu mugabane, yashyizweho umukono umwaka ushize”
Umukuru w’igihugu yagarutse ku masezerano yo gufungurirana isoko mu by’ingendo z’indege ndetse n’amasezerano y’isoko rusange ku rujya n’uruza rw’abantu yose yasinywe umwaka ushize, avuga ko ari amahirwe akomeye yateza imbere Afurika ndetse na sosiyete z’indege za Afurika aramutse abyajwe umusaruro.
Guhuza ikirere muri Afurika nibimara kugerwaho, Perezida Kagame avuga ko bizongera umubare w’indege zitwara abantu n’ibintu ku mugabane, binatange akazi ku bantu benshi.
Perezida Kagame yaboneyeho gukangurira ibihugu bya Afurika kwishyira hamwe bikagira isoko rimwe ry’iby’indege kuko ngo ari bwo bizagira imbaraga n’inyungu zikazamuka.
Iyo nama irimo n’imurikabikorwa, yahuje abantu batandukanye bakora mu by’indege haba mu nzego z’ubuyobozi, abakora indege, abazikanika, abacuruza ibyuma byazo, abazikoramo, abigisha abapilote n’abandi, bose bakaba bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 71 byo hirya no hino ku isi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’indege muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ubwa kabiri ari ikintu gikomeye kuko ngo rwifuza kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika (Aviation Hub).
Yanavuze ko u Rwanda rukomeje no kongera umubare w’Abanyarwanda biga iby’indege ari na ko ruzamura n’ibindi byose bisabwa bityo rube rwabasha kwemerwa kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika.