Ku wa Gatanu ni umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bose
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2018 ni umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umuganura uba buri mwaka.
Iki kiruhuko giteganywa n’ingingo ya 3 y’Iteka rya Perezida wa Repubulika No.54/01 ryo kuwa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange iteganya uwo munsi buri mwaka kuwa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama. Uyu mwaka ku rwego rw’igihugu umuganura uzizihirizwa i Nyanza.
Kimwe muri ibi bitaramo ni igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.
Nkuko bitangazwa na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, imyiteguro yo kwizihiza Umuganura tariki ya 03 Kanama 2018 irimbanije kandi muri uyu mwaka by’umwihariko ibi birori bikaba byarahujwe no kwakira ku nshuro ya 10 Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) u Rwanda rutegura buri myaka ibiri yatangiye ku Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga rikazasorezwa I Nyanza tariki ya 02 Kanama 2018 mbere yo gutaramana n’Abanyenyanza mu gitaramo ngarukamwaka “I Nyanza Twataramye” kibimburira ibirori by’Umuganura.
Uyu munsi , ku wa 31 Nyakanga FESPAD irabera mu turere twa Musanze na Rwamagana, ku wa 01 Kanama ibere i Rubavu na Huye, ku wa 02 Nyakanga isozwe no gutarama mu gitaramo ‘I Nyanza twataramye I Nyanza’.
Umunsi w’umuganura mu muco nyarwanda
Umuganura wizihizwa muri kanama buri mwaka aho ubusanzwe mu mateka ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru.
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze. Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bwa cyami.
Uyu muhango wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Aha ntibasubiragamo imihango yose yakorwaga mu gihe cy’umwami kuko wabaye nk’uhindurirwa inyito n’ibyakorwaga muri wo. Wasigaye ukorwa mu rwego rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahurira mu ngo z’abakungu bagasangira ibyo kurya bakanywa n’amayoga.
Muri iki gihe umuganura usa n’uwibagiranye ndetse na benshi bakunze kuvuga ko batazi uyu munsi hari n’abadasobanukiwe ibyawo.
Bamwe mu bakuze bakunze kuvuga ko kuba uyu munsi utakizihizwa cyane ngo bikaba biterwa n’ ubutaka bugenda buba buto kandi butakirumbuka ndetse n’imico igenda ihindura abantu kuba ba nyamwigendaho bityo ntibabashe gusangira ngo bishimane n’abaturanyi.
Mu mateka ariko uyu muhango w’umuganura wigeze guhagarikwa na Rezida w’u Rwanda mu mwaka wa 1925 kubera gutinya imbaraga uyu muhango waherezaga umwami.
Izo mbaraga uyu muhango wahaga umwami harimo kumugira Nyir’uburumbuke ndetse n’ububasha ari nawe watangaga kororoka.