AmakuruUmuziki

Ku myaka ye 7, umuraperi Fresh Kid arakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Umuraperi w’imyaka 7 wo mu gihugu cya Uganda arakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge mu bikorwa bye by’ubuhanzi.

Ibitangazamakuru hafi ya byose byo muri Uganda biri kugaruka ku guhangana kuri hagati y’abafite aho bahuriye n’uyu muraperi ukiri muto na Minisitiri w’urubyiruko, Frolence Nakiwala Kinyingi ukomeje kwatsa umuriro kuri uyu mwana ngo ahagarike umuziki we bitaba ibyo agafungwa.

Inkuru y’uyu umwana w’imyaka irindwi uhagaze neza mu muziki wa Rap muri Uganda, yatangiye gusakara mu binyamakuru muri iki cyumweru, aho Minisitiri w’Urubyiruko yari yamusabye kureka umuziki kuko atadife imyaka 18 yo kwemererwa gukora nkuko itegeko ry’umurimo muri Uganda ribiteganya ndetse ubuhanzi bukaba bwaranatumye areka ishuri, bivugwa ko atabiretse yanafungwa.

Mu kiganiro Minisitiri Frolence yagiranye na Daily Monitor, yavuze ko uyu mwana bagomba kujya kumusuzumisha kugira ngo harebwe niba adakoresha ibiyobyabwenge.

Mu gihe ari gutukwa no kunengwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga bashinja gushaka gupfukiranya impano y’uyu mwana ukiri muto, uyu muminisitiri we yavuze ko atarwanya impano y’uyu mwana, ngo icyo ashaka ni uko amategeko yubahirizwa.

Yagize ati “Amategeko ntabwo yemerera umwana gukora cyangwa gukoreshwa ahembwa amafaranga kuko adashobora gufungura konti ya banki cyangwa ngo agire nimero iranga umusoreshwa, atange imisoro. Mu gihe itegeko ritarahinduka ndamufasha kumugira inama kugira ngo asubire ku ishuri kuko itegeko rigena ko nta muntu wemerewe gukora ari munsi y’imyaka 18 ikindi kandi yanataye ishuri.”

Uyu muyobozi yavuze ko atazereka Fresh Kid ngo akomeze umuziki, mu gihe ababyeyi n’umujyanama we bataramwereka uburyo uyu umwana akoresha igihe cye akora umuziki kandi ntibibangamire uburenganzira bwe bwo kwiga.

yakomeje agira ati “Tugomba kumusuzuma tukareba niba yiteguye gukora ako kazi kuko ashobora kuba anakoresha ibiyobyabwenge byamushyira mu kaga. Uriya mwana ku myaka ye ntashobora kuvuga ikiri cyo n’ikitari cyo.”

Nkuko twabigarutseho mu nkuru zacu zatambutse, umujyanama wa Francis Kamoga yanyomoje iby’uko umuhanzi we yataye ishuri, yahamyaga ko  yakomeje amasomo nta kibazo, kuko ibitaramo abikora mu minsi y’impera z’icyumweru gusa.

Ku mwana w’imyaka irindwi nk’iya Fresh Kid, amategeko ya Uganda ategeko iyo aramutse akoze icyaha, agirwa inama gusa keretse ufite hejuru y’imyaka 12 niwe ushobora gufungirwa muri gereza z’abana.

Mu ndirimbo iherutse y’uyu mwana w’umuhungu yise Banteka, aba aririmba mu mvange y’Ikigande n’ururimi rwo ku muhanda, yamagana abantu bakomeje guhwihwisa ko atajya ku ishuri.

Uyu mwana ahanganye na Minisitiri w’urubyiruko umusaba ko yahagarika umuziki
Twitter
WhatsApp
FbMessenger