AmakuruAmakuru ashushye

Ku myaka 48 y’amavuko, Ngango Etienne wiga mu wa gatanu w’amashuri abanza arifuza kuminuza

Ngango Etienne, umuturage wo mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma, ku myaka 48 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Gituza, akaba afite indoto zo kurangiza na Kaminuza dore ko ari n’umuhanga mu ishuri.

N’ubwo ari umuhanga mu ishuri, Ngango avuga ko nta bushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho byamufasha kurotora inzozo ze, bityo akaba asaba leta kumufasha kubona ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo gukomeza amashuri yisumbuye.

Ati” Natangiye ishuri mbishaka kandi mbikunze, ngomba kuzarangiza na kaminuza gusa ubushobozi nibuke keretse Leta nimfasha kuko kubona ibikoresho kugeza ubu nicyo kingora ariko mfite ikizere ko nzayarangiza.”

Uretse kuba ari umunyeshuri mu mashuri abanza, Ngango ni n’umugabo ufite umuryango atunze bityo akaba afatanya izi nshingano no gushaka ibitunga umuryango we muri week-End dore ko asanzwe ari n’umufundi.

Ubuhanga n’umuhate bya Ngango binashimagizwa na mwarimu we, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi atuyemo butangaza ko bwiteguye kumufasha kugera ku ndoto ze.

Innocent umwarimu umwigisha ati” Aba uwambere cyangwa uwa kabiri ni umugabo uzi icyo ashaka kandi azakigeraho.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge, Arcade Muragijemungu uyobora Rukumberi yijeje Ngango ubufasha agira ati”Ntawabura gushyigikira umuntu nk’uyu, afite intego nziza tuzamuba hafi tumufashe ibishoboka byose.”

Mu gihe indoto za Ngango zaba zibaye impamo, yazarangiza byibura ikiciro cya kabiri cya Kaminuza afite imyaka 58 y’amavuko, imyaka 7 mbere y’ihabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ngango Etienne ufite intego zo kurangiza kaminuza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger