AmakuruPolitiki

Ku kibuga cy’indege cya Goma hakomeje kubera Imirwano karundura

Muri iki gitondo cyo kurinuyu wa mbere, itariki 27 Mutarama 2025 abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwigarurira umujyi wa Goma ariko Imirwano ikaba hari aho igikomeje kumvikana nko ku kibuga cy’indegw.

Ku munsi w’ejo, abarwanyi b’uyu mutwe bari bamaze kugera mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Goma ndetse ikaba iri mu birometero bibiri by’Ikibuga cy’indege cya Goma.

“Muri iki gitondo twagabweho igitero. Umwanzi yashakaga kurenga yerekeza kuri terminal 13 hano, ku mupaka nu Rwanda. Imirwano irakomeje, ”ibi bikaba byavuzwe n’umwe mu bagize itsinda rya Wazalendo, UFDPC-Nyiragongo, nta yandi makuru arambuye.

Mu gihe twandika iyi nkuru, urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rurumvikana mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, mu gihe abantu bo bagikomeje guhunga bava mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Nyiragongo, cyane cyane abo muri Kanyarutchinya, Bushagara na Buvira, harimo n’abaturage bamwe bo mu midugudu ya Bushwaga, Buhombo, Kiheru na Murambi, berekeza mu Mujyi wa Goma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger