Ku buryo butunguranye, Tour de Cameroun ntikibaye
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Cameroun rimaze gutangaza ko ritacyakiye Tour de Cameroun bitewe n’ikibazo cy’ubukene buri kurivuzamo ubuhuha.
Ibi bibaye mu gihe amwe mu makipe yari kwitabira iri sigaganwa yari yamaze kugera mu gihugu cya Cameroun. Amakuru aturuka mu gihugu cya Camerou avuga ko Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryahisemo gusubika Tour de Camerou y’uyu mwaka bitewe n’ikibazo cy’amikoro.
Amakipe yari yamaze kugera muri Cameroun harimo n’iy’u Rwanda yabwiwe gupakira ibikapu byayo agasubira imuhira kuko iri rushanwa ritakibaye, mu gihe isiganwa ryaburaga amasaha make ngo ritangire.
Muri iri siganwa ryagombaga gutangira kuri uyu wa wagatu, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abasore 6 barimo Hadi Janvier, J. Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Ruberwa J. Damascene, Ephrem Tuyishimire na Gasore Hategeka.
Iri rushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo aho ryagombaga gusozwa ku wa 18 z’uku kwezi. Ni isiganwa kandi ryagombaga gukinwa mu duce icyenda.
Iri siganwa kandi ryari ryanitabiriwe na Holler Nikodemus w’umudage, uyu akaba ari na we wari wegukanye Tour du Cameroun y’umwaka ushize. Uyu kimwe n’abandi bose bamaze kuzinga ibyabo basubira imuhira.