Amakuru

Koreya y’Amajyaruguru : Dushobora kurasa ahariho hose kubutaka bwa Amerika.

Korea y’Amajyaruguru  yatangajeko ifite ubushobozi bwo kurasa ahari ho hose kubutaka bwa Amerika kuko ngo yashoboye kugerageza igisasu cya rutura cyagera kure hashoboka baramutse bakirashe muri Amerika.

Televisiyo ya Koreya  yatangajeko  ko Korea ya ruguru yashoboye kugera ku ntego yayo yo kuba igihugu gifite intwaro za Kirimbuzi kurusha abandi bose ku Isi.

Iki gisasu leta ya Koreya ya Ruguru ivugako cyagera ahariho hose kuutaka bwa Amerika , cyahawe izina rya   Hwasong-15,  Korea ya ruguru ivuga ko aricyo gisasu gifite ingufu nyinshi, Iki gisasu  cyatewe mu mazi y’ubuyapani mu rukerera rwo kuruyu wa gatatu tariki ya 29 ugushyingo 2017. Iki gisasu kikaba cyageze kure cyane hashoboka mu kirere kurusha ibindi bisasu bya kirimbuzi Koreya ya ruguru itunze.

Ibiro ntaramakuru bya  KCNA dukesha iyi nkuru byavuzeko  icyo gisasu cyaciye mu kirere kuntera ingana n’ibirometero ibihumbi bine n’amagana ane mirongo irindwi nabitanu (4.475km) mu gihe ibindi bari bafit bigera kuntera ya kilometero 950 (950) mu gihe kingana niminota mirongo itanu n’itatu (53 min).

Icyo gisasu cyarashwe mu kirere nticyaciye mu kirere cy’Ubuyapani nk’ibindi bisasu Koreya y’aruguru yagerageje mu minsi yashize , doreko akenshi byajyaga bigwa hafi y’ubutaka bw’Ubuyapani.

KCNA ivuga kandi ko Perezida wa Korea ya ruguru yari arimo akubita agatwenge ubwo yari yagiye kureba ukuntu ibisasu biri kugeragezwa.

Uku niko yakubitaga agatwenge

Kim Jong Un perezida wa Koreya ya ruguru yagize ati :”Ni ibyishimo byinshi kureba ukuntu iki gisasu kiraswa, ni ibyishimo byinshi, ubu tugeze kubyo twifuje kuva kera , tugeze kundoto zacu, inzozi zacu twari tumaranye imyaka myinshi ubu zibaye impamo, turi igihugu gifite intwaro kirimbuzi ku Isi kurusha ibindi bihugu byose.”

Kim Jong Un udacana uwaka na perezida wa Amerika Donald Trump doreko bakunze guterana amagambo akomeye cyane , yavuze ko igihugu cye ntawe kizabangamira nubwo bafite intwaro za kirimbuzi nyinshi kandi ko bazubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Yagize ati: “Intwaro zacu nizo kwirinda Amerika ntamuntu numwe bizaraswaho uburenganzira bwacu nka Koreya nibwubahirizwa , iryo niryo tangazo ryacu.”

Dore umuvuduko ibi sasu biherukwa gusuzumwa umuvuduko byagendaga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger