Koreya ya Ruguru yisubiyeho kubiganiro yagombaga kugirana na Koreya y’Epfo
Nyuma yo guhura k’abakuru bibihugu byombi Koreya ya Ruguru yahagaritse ibiganiro byari kuyihuza na Koreya y’Epfo biturutse ku myitozo ya gisirikare Koreya y’Epfo yakoranye n’ingabo z’Amerika, inaburira amerika ko ishobora kutazitabira inama iteganyijwe ku wa 12 Kamena hagati ya Perezida Kim Jong Un na Donald Trump muri Singapore.
Iyi myitozo yagisirikare yiswe ’Max Thunder’ Koreya y’Epfo yakoranye n’Amerika yateye uburakari bukomeye Koreya y’Epfo ihita ifata umwanzuro wo guhagarika ibiganiro bikomeye byari kuzahuza izi mpande zombi dore ko ngo iyi myitozo ntakindi igamije urutse gutegura kugaba igitero n’ubushotoranyi kuri Koreya ya Ruguru nkuko ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru KCNA bibitangaza.
Mu kwezi gushize nibwo Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo bahuriye mu gace ibi bihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, guhura kwabo bigasiga hemejwe undi muhuro Koreya ya Ruguru imaze gukuraho wari kuzaba ku wa 16 Gicurasi 2018 ukaba wari uwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu muhuro wahuje abakuru bibi bihugu byombi .
Aba bakuru bibihugu byombi kandi banashyize umukono ku masezerano y’amahoro no kunga ubumwe, yari yitezweho gushyira iherezo ku ntambara y’amagambo imaze imyaka ishyamiranyije Koreya zombi, yakurikiye iyeruye yatangiye muri Kamena 1950.
Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya y’Epfo bo batangaza ko iyo myitozo ya gisirikare bakoze yatangiye ku ku wa gatanu yari igamije kunoza ubwirinzi bwa Koreya ya Ruguru binafitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu mwaka 1953. Hari andi makuru avuga ko iyi myitozo yari irimoyarimo indege zirenga 100 zirimo n’umubare munini wa B-52 na F-15K.