Amakuru ashushyePolitiki

Koreya ya Ruguru yahagaritse gucura intwaro z’ubumara mbere gato y’uko perezida wayo ahura na Trump

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika ibikorwa byo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, anatangaza ko amasite yose byageragerezwagaho afungwa.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’iki gihugu KCNA, perezida Jong-un yagize ati” Kuva ku wa 21 Mata, Koreya ya Ruguru izahagarika kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi ndetse no gucura intwaro z’ubumara”.

Perezida Kim yavuze ko hatagikenewe gukomeza kugerageza ibisasu ngo kuko ubushobozi bw’igihugu cye mu gucura intwaro bwamaze kumenyekana.

Icyi cyemezo gitunguranye kije mu gihe habura iminsi mike ngo perezida Kim Jong-un agirane ibiganiro by’amateka na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro biteganyijwe kubera muri Koreya y’Epfo muri Kamena uyu mwaka.

 

Ni mu gihe kandi Perezida Kim Jong-un ateganya guhura na mugenzi we wa Koreya y’epfo Moon Jae mu cyumweru gitaha, mu nama izaba ihuriwemo n’abakuru b’ihugu byombi bwa mbere mu myaka irenga icumi.

Koreya y’epfo na Leta zunze Ubumwe za Amerika zihuje umugambi wo guhata Koreya ya Ruguru ikareka gucura ibisasu by’ubumara kandi ibi bihugu byombi byishimiye icyemezo perezida Kim yafashe cyo kuba yemeye guhagarika uyu mugambi wayo mubisha.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yagize ati” Aya ni amakuru meza kuri Koreya ya ruguru ndetse n’isi muri rusange-ni akazi gakomeye!”

Ni mu gihe kandi ku wa kane perezida Trump yari yavuze ko hari inzira nziza iteganyirijwe Koreya ya Ruguru mu gihe yaba ihagaritse burundu ibikorwa byo gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Icyemezo cya Koreya cyanishimiwe kandi n’igihugu cy’ubushinwa gisanzwe ari inshuti magara n’igihugu cya koreya ya Ruguru, ngo kuko icyi cyemezo gishobora guhindura ubuzima bw’ibihugu bituranye na Koreya mu nyanja.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger