Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kitazwi ubwoko bwacyo
Koreya y’Epfo yatangaje ko Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu bibiri by’ubumara byo mu bwoko butigeze bumenyekana kugeza n’ubu.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje kimwe muri ibyo bisasu cyageragerejwe mu gace ka Sino-ri kari mu Ntara ya Pyongbuk ,saa kumi n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane mu burengerazuba bw’icyo gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Koreya ya Ruguru igerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi gusa yo ivuga ko ibyo bisasu byageragejwe kuwa Gatandatu ushize nta kidasanzwe kirimo ahubwo ari uburyo busanzwe bwo kugerageza ubushobozi bw’ubwirinzi bwabo.
Agace ka Sino-ri kazwiho kuba kabarizwamo ahantu hagera kuri 20 hakorerwamo ibisasu kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru.
Inzobere mu by’intwaro bamaze kubona ifoto y’igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje, batangaje ko ibyo bisasu bishobora kuba ari ubwoko bushya bufite ubushobozi bwo kugera kure.