AmakuruInkuru z'amahanga

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gishobora kwangiza Koreya y’epfo n’igice cy’Ubuyapani

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri Koreya ya ruguru imaze kurasa missile zambuka inyanja inshuro ebyiri. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu iki gihugu  cyarashe ibi bisasu ku nshuro ya kabiri mu gace kitwa Hodo.

Gusa hari abasesenguzi bavuga ko iyo urebye umuvuduko wa missiles Koreya ya ruguru yarashe mu cyumweru gishize usanga zishobora kurasa Koreya y’epfo hamwe n’igice cy’Amajyepfo y’Ubuyapani.

Ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’epfo buvuga ko kugeza ubu bataramenya ubwoko bwa ziriya missile zarashwe .Ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru ariko ntacyo buratangaza kuri ibi bivugwa na Koreya y’epfo.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi bwa Pyongyang byatangaje ko kurasa ziriya missiles byakozwe hagamijwe guha gasopo ingabo za USA n’iza Koreya y’epfo ziri kwitegura gutangira imyitozo zihuriramo iba buri mwaka.

Nubwo muri iki gihe hariho ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi( USA na Koreya ya ruguru) kugira ngo baganire ku ihagarikwa ry’intwaro za kirimbuzi , ubutegetsi bwa Kim buvuga ko ibiganiro byose bizakomwa mu nkokora n’imyitozo iba hagati y’ingabo za Amerika n’iza Koreya y’Epfo.

Korea ya ruguru yongeye kurasa missile mu kerekezo cya Korea y’epfo
Amerika na Koreya y’epfo bafatanya imyitozo ya gisirikare buri mwaka
Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un ngo arakazwa n’ubufatanye bw’ingabo za Amerika n’iza Koreya y’epfo mu myitozo ngarukamwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger