Koreya ya Ruguru iri kubaka igisasu(Missiles) gishobora kwambukiranya imigabane yose
Amakuru ava mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko zabonye ibimenyetso bifatika byerekana ko Koreya ya Ruguru, yaba iri kubaka igisasu cya kirimbuzi gikomeye ku rwego rwo kwambukiranya imigabane, kuburyo cyagera no muri Amerika.
Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko icyogajuru cya Amerika cyabashije gufata amashusho agaragaza imodoka zijya ndetse niziva ku ruganda rwa Sanumdong, ariko muri aya mashusho ntiyerekana uko imirimo yo kubaka igisasu aho yaba igeze.
Ibi bikorwa biramutse ari ukuri, ibiganiro bya Perezida Donald Trump yagiranye na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru ibi byaba bigaragaje ko ntacyo byagezeho kuguhagarika ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi , nubwo mu minsi yakurikiye ibi biganiro Koreya ya Ruguru yerekannye amashusho isenya inganda zitandukanye zakorerwagamo ibitwaro bya kirimbuzi yakomeje kubuzwa igihe kirekire.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu kiganiro aherutse kugirana n’Inteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yavuze ko Koreya ya Ruguru ikomeje gukora ibikorwa no kwegereranya ibyingenzi byose byo kwifashisha mu kugerageza za misile zambukiranya imipaka bwihishwa.