Korea ya ruguru yashyizeho igihano gikakaye kuzafatanwa ikintu cyo hanze y’igihugu harimo na filime
Koreya ya ruguru mu minsi ishize yashyizeho itegeko rishya rigamije guhagarika uburyo bwose ibyo hanze byagira ingufu mu gihugu – rihana bikomeye uwo ari we wese wafatanwa filimi cyangwa imyambaro byo hanze cyangwa no kuvuga ugoretse ururimi. Kuki?
Yoon Mi-so avuga ko yari afite imyaka 11 bwa mbere abona umugabo anyongwa kuko yafatanywe film yo muri Koreya y’Epfo.
Abaturanyi b’uwo mugabo bose bategetswe kuza kureba anyongwa.
Utaje kyreba uko bari kumjnyonga nawe ahita afungwa nk’umugambanyi. Abategetsi ba Koreya ya ruguru bifuzaga ko buri wese abona igihano cyo kwinjiza filimi zitemewe mu gihugu.
Mi-so ati: “Ndibuka cyane umugabo bamupfutse mu maso, ndibuka amarira ye agwa hasi. Byari biteye ubwoba cyane kuri njye. Ibitambaro bamupfukishije byari byatose kubera amarira.
“Bamushyize ku biti, baramuboha, maze baramurasa.”
Tekereza kuba mu buryo bwa ‘guma mu rugo’ nta internet, nta mbuga nkoranyambaga, hari televiziyo nkeya zigenzurwa na leta zikubwira ibyo abategetsi b’igihugu bashaka ko wumva – ubwo ni bwo buzima muri Korea ya Ruguru.
Ubu umutegetsi w’iki gihugu Kim Jong-Un yakajije kurushaho, azana itegeko rishya rirwanya ibyo ubutegetsi bwita “intekerezo zivuye ku bindi”.
Umuntu wese ufatanywe amashusho menshi yo muri Korea y’Epfo, Amerika cyangwa Ubuyapani ubu azahanishwa urupfu.
Abafashwe bayareba bashobora gufungwa imyaka 15.
Kandi ntabwo ari gusa ibyo abantu bari kureba.
Vuba aha, Bwana Kim yanditse ibaruwa yasomwe mu binyamakuru bya leta ihamagarira Ihuriro ry’Urubyiruko guhiga abafite “imyitwarire bwite, itari iya gisosiyaliste” mu rubyiruko. Arashaka guhagarika imvugo zo hanze, imisokoreze n’imyambaro bo bita “ubumara bubi”.
Ikinyamakuru NK, cyandikirwa kuri internet i Seoul ku makuru kivana muri Korea ya Ruguru, kivuga ko hari abantu batatu bataragira imyaka 20 bajyanywe mu kigo ngororamuco kuko biyogoshesheje nk’itsinda rya muzika K-pop ryo muri Korea y’Epfo, bakanazingira amapantaro yabo hejuru y’ibirenge.
Ibi byose ni uko Kim ari mu ntambara itarimo ibisasu kirimbuzi cyangwa za misile.
Abasesenguzi bavuga ko ari kugerageza guhagarika ko amakuru yo hanze agera ku baturage muri Korea ya Ruguru mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeza gukomera.
Miliyoni z’abantu bikekwa ko bibasiwe n’inzara. Kim arashaka ko bakomeza guhabwa amakuru leta ishaka gusa ntibamenye ahandi uko babayeho.
Igihugu cyarushijeho kwigizwa ku bindi ku isi kurusha ikindi gihe cyose mbere yo gufunga imipaka umwaka ushize mu kwirinda Covid-19.
Ibicuruzwa biva mu mahanga n’ubucuruzi bakorana n’Ubushinwa hafi ya byose byarahagaze. Nubwo ubu hari ibicuruzwa byatangiye kwinjira ariko bicyeya.
Uku kwishyira mu kato byazambije ubukungu bwari busanzwe bucumbagira aho amafaranga menshi yashyizwe mu migambi y’ingufu irimbuzi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka Kim ubwe yemeye ko abaturage bahanganye “n’ibihe bibi cyane tugomba kurenga”.