Korea ya ruguru irashaka kwegeza Amerika kure yayo yifashishije Korea y’Epfo
Nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri Koreya ya Ruguru iri mu kato karushijeho kuyikomerera kubera ikiza cya Covid 19, ubu noneho iragenda igaragaza ibimenyetso ko ishobora kuba yiteguye ibiganiro n’ibihugu bitari Leta zunze ubumwe z’Amerika gusa.
Muri iki cyumweru Koreya ya Ruguru yafashe iya mbere mu kunoza umubano na Koreya y’Epfo isubizaho imirongo ya telefoni ibihugu byombi bivuganiraho gahunda zigamije gukemura ibibazo biri hagati yabyo.
Abategetsi ba Koreya ya Ruguru kandi baciye amarenga ko n’ibindi bikorwa bikomeye byaba biri mu nzira. Ibyo birimo n’inama hagati y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, baganiria ku byerekeye kurangiza umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.
Kuva mu myaka ya za 1950 imvururu hagati y’ibihugu byombi zarangiye habayeho guhagarika imirwano gusa aho kubaho amasezerano y’amahoro.
Koreya y’Epfo imaze imyaka ibiri igerageza gushishikariza Koreya ya Ruguru kugana ku meza y’ibiganiro, ifite ikizere ariko giherekejwe n’amakenga. Ministeri y’iki gihugu ishinzwe ubumwe ari na yo ishinzwe umubano na Koreya ya Ruguru, yavuze ko yemera ko iki cyemezo cyo gufungura imirongo ya telefoni kizaba ibuye ry’ifatizo ku bihe birambye by’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ariko n’ubwo Koreya ya Ruguru igenda yegera Koreya y’Epfo, nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ko ishaka gutangiza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yakomeje kwanga cyangwa kwirengagiza ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwo kugirana na yo ibiganiro hatabanje kubaho ibyo isaba ko byubahirizwa.
Mu cyumweru gishize perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaganye ubutumire bw’Amerika avuga ko ari “amayeri” arangaza, agamije guhisha ubugome bwayo.
Abasesengura ibya politike batari bake babona ko ibyo Koreya ya Ruguru ikora bigamije gushyira igitutu kuri Koreya y’Epfo ngo itandukane n’Amerika bifitanye amasezerano.
Koreya ya Ruguru imaze igihe ishaka ko Koreya y’Epfo yayunganira mu nzira y’ubukungu isubukura imishinga ibyo bihugu byombi bihuriyeho nko gutanga akazi ku bakozi bo muri Koreya ya Ruguru ku giciro gihendutse.
Ariko imishinga nk’iyo yakomwe mu nkokora n’ikiza cya virusi ya Corona. Gusa hari n’ibindi Koreya ya Ruguru isaba iy’Epfo: nko guhagarika ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare ikorana n’Amerika.
Nkuko byemezwa n’umwe mu mpuguke za politike y’ibi bihugu, kuri Koreya ya Ruguru, Iki ni cyo gihe cyiza cyo kotsa igitutu Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo, ubu uri mu mezi yanyuma ya manda ye ku butegetsi.
IJWI RY’AMERIKA