Korari El-shaadi yiyemeje gutangirana umwaka mushya ibikorwa byo gufasha abantu kwegerana n’Imana
El-shaadi choir , ibarizwa mu itorero inkuru nziza yiyemeje gutangirana umwaka n’ingamba zo gukora cyane ndetse bakanarushaho gukora indirimbo nyinshi zo guhimbaza Imana mu rwego rwo gufasha abantu kwegerana n’Imana.
Iyi korari yatangiye mu mwaka w’i 2002 nka korari mbere yari itsinda ry’abanyeshuri ryakoraga gusa bari mu biruhuko hanyuma basubira ku masomo ibikorwa byo kuririmba bigahagarara.
Nkuko umuyobozi wa El-Shaadi , Iraguha Pacifique yabitangarije Teradignews.rw bahise bareba uburyo bajya bakora kuburyo buhoraho maze biyemeza kwihuza n’abandi kugirango biborohere kugeza ubwo byaje kubahira ubu bakaba bagize El-shaadi ari abanyamuryango 26 , muri aba 26 harimo urubyiruko cyane ndetse n’abandi bake bubatse.
Iyi korari imaze gukora indirimbo nyinshi kandi zuzuyemo ubutumwa bwo kwibohora na Nyagasani ndetse no guhumuriza ababaye kugirango batajye kure y’Imana kuko ubu bamaze kugira album imwe yindirimbo 10, bakoze amashusho y’indirimbo 2 gusa barakataje mu rugendo biyemeje kuko ubu bari gutegura uburyo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 bakora n’andi mashusho.
Ushaka kureba cyangwa se kumva ubutumwa buri mu bihangano by’iyi korari waca kuri youtube yabo yitwa https://www.youtube.com/watch?v=XmdNPspED8w&list=PL7XIBnM-4dQzNzws8o-RwDsVTYWTEg4ML