AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Kompanyi itwara abantu bava Uganda baza mu Rwanda imaze guhomba akayabo kubera ifungwa ry’umupaka

Imwe muri Kompanyi zikomeye muri Uganda yitwa Trinity Bus itwara abagenzi ibakura muri Uganda ibazana mu Rwanda, itangaza ko ikomeje guhura n’igihombo bitewe n’ibibazo by’ihararara ry’urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu byombi.

Kuva havuka ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2019, habayeho ibihombo ku bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Muri ibi  by’umwihariko urujya n’uruza rw’abantu ku mpande zombi.

Umuyobozi wa Trinity Bus mu Mujyi wa Kampala, David Mugabo avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bari kohereza mu Rwanda imodoka ebyiri ku munsi. Ibi bihabanye no mu minsi ishize aho boherezaga imodoka zirindwi ku munsi umwe.

Ati “ Kuva habaho gufunga umupaka wa Gatuna, tumaze guhomba miliyoni 100 z’amashlingi [Frw miliyoni 24]. Mu minsi ishize nibura, urugendo rumwe rwatwinjirizaga miliyoni 7.8 ariko ubu byaragabanutse kuko ubu hari gukora imodoka ebyiri gusa.”

Mugabo avuga ko ku munsi wa mbere w’ibibazo byo ku mupaka byari agahebuzo kuko bisi ebyiri ziva muri Uganda zijya mu Rwanda zitabashaga kuzura. Aravuga ko ibi byaje guhinduka nibura ubu ngubu bisi ebyiri zikaba zibasha kuzura.

N’ubwo bimeze gutyo, Mugabo yabwiye  Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko bikomeje gutya, abakozi b’iyi Kompanyi 12 bakoreraga ku biro biri ahitwa Bakuli muri  Kampala bagarurwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibihombo.

Uyu kandi atangaza ko hari Abanyarwanda bamaze gufunga imiryango y’amaduka yabo ndetse ko ibi bibazo biri kugira ingaruka mbi no ku banyeshuri b’Abanyarwanda basanzwe biga muri Uganda.

Si muri Trinity Bus gusa bataka igihombo kuko  byagaragara ko bisi enye zose  zo muri Kompanyi ya Jaguar zari ziparitse zitegereje abagenzi berekeza mu Rwanda.

Aba barataka igihombo mu gihe nta cyizere gihari ko ibibazo biri ku mupaka bizakemuka vuba.

Trinty Kompany ivuga ko ifungwa r’umupaka rimaze kuyihombya bikabije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger