Komanda yanze gukurikirana uwasambanyije umwana ngo ntiyahawe ruswa
Uwakekwagaho gusambanya umwana w’ imyaka 7 wo mu murenge wa Kigina ho mu karere ka Kirehe bwakeye arekurwa nyuma y’ uko nyina ahamagawe n’ umuntu avuga ko ari komanda wa polisi ya Kirehe amwaka amafaranga ngo akurikirane ikibazo
Byagiye ahabona kuri uyu wa Gatanu ubwo Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase yasabaga abayobozi ibisobanuro kuri iki kibazo cy’ uyu mwana nkuko Umuryango wabyanditse.
Yagize ati “Ndashaka ngo Gitifu ambwire ku kibazo cy’akana k’imyaka 7 kasambanyijwe…. Ibyo bintu biraba bikabera ahantu hari akagali, hari umurenge hari izindi nzego hari abaganga…Birababaje kubona bazana umwana kwa muganga ngo apimwe barebe niba yasambanyijwe muganga yarangiza akavuga ngo bazamugarure nyuma y’amezi atatu. Ndashaka ngo mumbwire iby’icyo kibazo.”
Macumu Josepf, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali ka Ruhanga yemeye ko cyabaye, ngo uwabikoze agafatwa akagezwa kuri Polisi ariko Polisi itegeka ko umwana na we arara kuri Polisi, bukeye ajyanwa kwamuganga ku wundi munsi nyina w’umwana ngo azakubwira Gitifu ko hari nomero ya telefoni ya Commandant wa Polisi yamuhamagaye amusaba amafaranga ngo amukurikiranire ikibazo.
Ati “Commandant ngo yaramubwiye ngo niba abyanze, ejo bazamurekura (ukekwa gusambanya umwana), niko byagenze koko bahise bamufungura…”
Macumu yakomeje avuga ko we ntacyo yari kurenzaho kuko ngo na muganga wapimye umwana yagaragaje ko atasambanyijwe ariko urwo rupapuro rwa muganga nta zina ry’urukoze n’umukono we biriho.
Umuyobozi w’ Ibitaro bya Kirehe, Dr. Ngamije Patient yasobanuriye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko umuganga yakoze akazi ke neza.
Ati “Muganga yakoze akazi ke nk’uko yagombaga kugakora, yavuze ko yasanze akarangabusugi katigeze kangirika, ariko hafi y’igitsina hari hakomeretse, ibi nibyo muganga yagaragaje.”
Minisitiri Shyaka Anastase yahise ategeka abayobozi bo muri Kirehe kongera gukurikirana bushya iki kibazo cy’umwana bikekwa ko yasambanyijwe, yongeraho ko Leta itazigera yihanganira abayobozi bakingirana ikibaba.
Umuseke watangaje ko uretse aba bana bato basambanywa n’abantu bakuru, mu Karere ka Kirehe haranavugwa abana b’abakobwa muri rusange baterwa inda bakiri bato ariko imiryango yabo ikabizimangatanya bikarangira uwakoze icyaha adakurikiranwe.