Koffi Olomide yaramukije abanyarwanda abizeza ibidasanzwe mu gitiramo cye
Benshi bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Koffi Olomide agomba gukorera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 04 Ukuboza 2021 nubwo byatangiye cyamaganirwa kure na bamwe bavuga ko uyu muhanzi ari umunyabyaha adakwiriye gutaramira mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu nibwo umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide yafashe amashusho ashimira abakunzi b’umuziki mu Rwanda yita inshuti ze, abizeza ko agiye kubataramira bidasanzwe kuri uyu wa gatandatu.
Amashusho yagaragaje uyu muhanzi ateguza abakunzi be ko yarakumbuye inshuti ze zo mu Rwanda. Ariya mashusho yafatiwe muri Hoteli Serena i Rubavu.
Muri aya mashusho y umunota n’amasegonda 14, yashyize ku mbuga nkoranyambaga Koffi Olomide avuguga yishimiye kuguraku mu gihugu cyiza nk’u Rwanda aho afite inshuti nyinshi.
Avuga ko « Nishimiye kugaruka mu gihugu cyiza cy’u Rwanda Koffi Olomide » Yizeje Abaturarwanda igitaramo cy’imbaturamugabo. Ati “ndabizi ko muri muri inshuti zanjye kuva cyera mukaba munakunda umuziki wanjye kuva hambere. Murakoze!”
Biteganyijwe ko Koffi Olomide kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021, aribwo aza mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko ataramira abaturarwanda ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021.
Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa yakunze kugaragaza byo guhohotera ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.
Benshi bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda kuko mu byo yahanishijwe bitamubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi cyane ko nta mpapuro zimuta muri yombi yashyiriweho.