AmakuruImyidagaduro

Koffi Olomide yahamwe n’ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be kugahato

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika mu njyana ya soukous yashibutse kuri Rumba, Koffi Olomide yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ inkiko z’u Bufaransa.

Koffi Olomide akatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse, ni igihano gito ugereranyije n’icyo yari yasabiwe mu iburanisha ryo ku wa 11 Gashyantare 2019.

Ibi bihano ahawe bije biturutse ku birego amaze iminsi akurikiranyweho byo guhohotera ababyinnyi be bane ubwo bari kumwe i Paris.

Aba babyinnyi bavuga ko byabereye i Paris hagati y’umwaka wa 2002 ndetse na 2006 ubwo babaga bagiye mu kazi ko kuririmba. Ngo hari igihe yashakaga kubasambanyiriza muri studio akora indirimbo ubundi akabikora yabanje kubafungirana muri hoteli, ngo hari n’ubwo yabikoraga nta gakingirizo yambaye.

Uko ari bane bamushinjaga ko yabasambanyaga ku gahato bagifite imyaka 15. Koffi ntiyigeze yitabira isomwa ry’urubanza rwe, abagore bamushinja kubasambanya na bo ntibigeze bagera ku rukiko.

Uyu muhanzi yari ahagarariwe n’abunganizi be babiri Emmanuel Marsigny na Eric Dupond-Moretti nk’uko RFI yabitangaje.

Aba bunganizi ba Koffi Olomide, bavuze ko “hari icyizere ko koffi yakongera kubona uburenganzira bwo kongera kugenda kandi ubutaha azashobora kubonana n’abafana be bamaze igihe bamutegereje mu Bufaransa.”

Koffi w’imyaka 62, umwe mu bihangange mu njyana ya soukous yashibutse kuri Rumba yahakanye kenshi ibi birego ashinjwa byo guhohotera ababyinnyi be, gufatira imishahara yabo no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Koffi Olomide yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger