Koffi Olomide agiye kugaruka gukorera igitaramo muri Kenya
Nyuma y’amakosa yakoreye muri Kenya Koffi Olomide agiye kugaruka gukorera igitaramo muri iki gihugu Nyuma y’imyaka ibiri ishize uyu mugabo agaragaye mu mashusho yasakaye ku mbugankoranya mbaga akubita umugeri umwe mu bakobwa bamubyinira ibintu byatumye yangwa bikomeye muri Kenya ndetse agakumirwa no kongera kuhakandagira.
Koffi Olomode abicishije kuri Twitter yashimiye Guverineri wa Kakamega witwa Wycliffe Oparanya amushimira kuba yamutumiye mugitaramo bateguye avuga ko ari amahirwe agize yokongera gutaramira abanyakenya ku italiki ya 24 Mata 2018.
https://twitter.com/KakamegaDigital/status/984645373640654848
Mopao [nkuko abafana be bakunze kumwita] igitaramo azitabira n’igitaramo cyitiriwe “Devolution Conference”, iyi “Devolution Conference” ni gahunda yo gusangiza ubuyobozi abayobozi bo hasi mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Kenya mu bucuruzi, inganda n’ibindi. Iyi gahunda izaba iba kunshuro ya gatanu iza fungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ku italiki ya 24 Mata ikazitabirwa n’abaguverineri 47 ba leta zitandukanye za Kenya ndetse na Raila Odinga utegerejwe n’abatari bake. Iyi gahunda izabera mu gace ka Kakamega ku italiki ya 23 – 27 Mata 2018.
Gusa ibinyamakuru byo muri Kenya nka Citizen Tv byatangaje ko umuvugizi w’imbere muri minisiteri ya Kenya Mwenda Njoka yavuze ko Koffi Olomide agomba kubanza kwandika ibaruwa isaba imbabazi ku makosa ya koreye muri Kenya ndetse n’uburenganzira bwo kwinjira muri Kenya ,bitabaye ibyo naza azasubizwa iyo avuye ndetse n’indenge iza muzana kuko kuri ubu uyu mugabo atamerewe gukandagira muri Kenya. Koffi Olomide ntacyo yigize avuga kubyo Mwenda Njoka yavuze.
Uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yo gusaba imbabazi abanyakenya ndetse n’abafana be muri rusange kubera guhohotera igitsina gore yahise asohora n’indirimbo asaba imbabazi abagore , indirimbo yise “Pardon”
Koffi Olomide yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu 2016 ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta ” Jomo Kenyatta International Airport.” agakubita umugeri umwe mu bakobwa bamubyinira. , Ibi byatumye iki cyamamare Koffi Olomide arara kuri Polisi muri Kenya nyuma aza koherezwa iwabo muri Congo Kinshasa aho yari agiye gufungirwa amezi 18 gusa yaje gufungurwa nyuma y’iminsi itanu gusa.