Knowless yakoreye i Nyamirambo ibyo benshi batakekaga, abantu bifata kumunwa
Mu ijoro ryo kuruyu wa gatandatu i Nyamirambo kuri tapi itukura(tappis Rouge) Knowless yataramiye abantu afatanyije nabahanzi batandukanye maze abyinisha abasore kuburyo abantu batunguwe.
Muri iki gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda (Tour du Rwanda Concert) , Butera knowless yagaragaje ko afite imbaraga maze arabyina karahava.
Benshi batunguwe no kubona abyina gutyo , ariko akarusho nuko yagaragaye abyinisha abasore b’inyamirambo mu gihe biyumvishaga ko bagiye gutaramirwa numuhanzi w’umubyeyi., aha yahamagaye abasore bari aho ngo bamubyinishe ibintu bitaherukaga kuri Butera Knowless .. Aha akaba yatangaje ko ubu yamaze kongera kugaruka kandi ahishiye byinshi abakunzi be.
Knowless aganira na Teradignews.rw yavuzeko akiri wa wundi ati:”ntakabuza iyo wishimye urabyumva , nishimye kwihangana birananira niko kubyina kuriya.”
Muri iki gitaramo hatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye bwiganjemo gushishikariza abantu kwisuzumisha indwara zandura nizitandura nka diyabeti nizindi . binyuze mu ikinamico .
Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo wari wongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma yo kwibaruka, igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi icyakora cyaranzwe n’abahanzi bafite abafana mu Rwanda.
Muri iki gitaramo Knowless yafatanyije na Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie.
Photo : Leodomir Hakizimana