KNC asanga Aline Gahongayire akwiye kugirwa inama akavurwa aho gukumira ibihangano bye mu bitangazamakuru
Mu minsi ishize nibwo hasakaye amashusho ya Aline Gahongayire yifatira ku gahanga itangazamakuru ryo mu Rwanda. Mu buhamya aherutse gutanga, yavuze uburyo yagiye azamuka, iby’amagambo y’abantu n’uburyo atari ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro babajwe n’amagambo ya Aline Gahongayire doreko bahise bahashyira ahagarara itangazo ryamagana ibi bitekerezo bye. Ndetse bananengauyu muhanzikazi bagaragaza ko batashimishijwe n’amagambo yatangaje.
Ubuhamya bw’uyu muhanzikazi uririmba indirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu butumwa bwe burebure bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari aho ahamya ko atari ku rwego rumwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ibibazo by’isenyuka ry’urugo rwe n’ibijyanye no kongera gushaka umugabo yabibajijwe na VOA.
Ati “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe. Buriya njyewe nawe twaganira (yabwiraga umwe mu bari aho)…umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ‘jya kureba dessin anime’…Tom and Jerry”.
Kakoza Nkuriza Charles (KNC) mu kiganiro Rirarashe gica kuri Radio1 na TV1 agerageza gusobanura uburyo itangazamakuru ritakagombye guha akato ibihangano bya Aline Gahongayire, yatangaje ko mu by’ukuri gutangira gusiba ibihangano bye no guha akato ibindi byaba ari ukumurenganya kuko ku bwe asanga ibyo Aline yavuze yarabitewe n’uko afite ikibazo kandi ngo mu gihe abantu bamenye ko afite ikibazo ngo ntabwo bamutererana. Yashimangiye ko Aline Gahongayire akeneye kwitabwaho akavuzwa kuko afite ikibazo.
KNC asanga igihe Aline yakoze igihangano cyiza cyacurangwa ahubwo we ubwe akemera agashaka umuganga umufasha kuko asanga Aline afite uburwayi n’ubwo ashobora kuba atazi ko anarwaye.
KNC yakomeje avuga ko igihe cyose Aline yaba atamenye ko arwaye inshuti ze za hafi zamufasha zikamuganiriza bityo bikaba byamufasha kwivuza.
Kakoza Nkuriza Charles (KNC) asoza iki kiganiro cyagarukaga kuri Aline Gahongayire yabaye nk’utebya asaba uyu muhanzikazi kutaza kumutuka. Icyakora ariko nanone yasabye inshuti za Aline kureba uko bamuba hafi bakamushakira umuganga w’umuhanga mu kuvura indwara nk’iya Aline bityo akavurwa agakira.
KNC yatangarije mugenzi we bakorana iki kiganiro( Angelbert Mutabaruka) ko mu by’ukuri nyuma yo kureba ubuhamya Aline yatangaje n’amagambo yavuze asanga uyu mugore afite ibibazo by’ibikomere bye bitarakira, ko afite ikibazo cyo kuba atarakira neza ibyagiye bimubaho mu buzima bityo akaba afite ihungabana. KNC yanaboneyeho umwanya wo gusaba abanyamakuru n’abafite ibitangazamakuru ko batakumira ibihangano bya Aline Gahongayire cyane ko ntacyo baba bamufashije.