Kizza Besigye waruherutse gutabwa muri yombi yafunguwe
Umuyapolitike Kizza Besigye utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, NRM rirangajwe imbere na Perezida Museveni, nyuma ay’amakuru yavugaga ko yongeye gutabwa muri yombi, yanditse kuri Twitter avuga ko ubu yarekuwe nyuma yo gutabwa.
Kizza Besigye yatawe muri yombi ejo kuwa Mbere taliki ya 4 Ugushyingo 2019.
Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari “ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu”.
I was released from Naggalama Police cells at about 10pm last night. By God’s Grace, I am generally fine. Am grateful for the many msgs of concern &prayers.
Gross abuse of Human Rights (by NRM/M7 junta) with impunity has gone on for too long.
We must all unite in saying: ENOUGH! pic.twitter.com/VPMQSr0KKc— Kifefe Kizza-Besigye (@kizzabesigye1) November 5, 2019
Muri weekend ishize, Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Biboneka ko Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museveni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.
Polisi yataye muri yombi Bwana Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.
Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Besigye – umukuru w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) – yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.
Ku mbuga nkoranyambaga, hari guhererekanywa videwo igaragaza Besigye arindumurirwaho amazi menshi na polisi.
A video clip from Record TV showing the moment @kizzabesigye1 was thrust from his car.
Police broke car windows and arrested him thereafter.
Besigye was going to address FDC supporters at an organized assembly of the party in Namboole. pic.twitter.com/Rh2P9BdhFo
— Mujuni Raymond (@qataharraymond) November 4, 2019
Polisi ihita imena ikirahuri cy’imbere cy’imodoka ye, ikamusohoramo igahita imuta muri yombi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kitegamiye kuri leta.
Muri Gicurasi, uyu mwaka, Besigye na Bobi Wine – umudepite n’umunyamuziki – bemeje ko bishyize hamwe ngo bazahigike Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi guhera mu 1986.
Amatora ya perezida muri Uganda ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.