AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kizito Mihigo yavuze kuri Sankara watumye afungwa

Umuhanzi Kizito mihigo wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana n’izishishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kubaho mu mahoro, yavuze ko atandukanye cyane na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bandikiranye kuri WhatsApp bigatuma afungwa.

Kizito yatawe muri yombi ku wa 27 Gashyantare 2015, ashinjwa ibyaha 4 bikomeye birimo icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu.

Kizito yatangaje itandukaniro riri hagati ye na Sankara wahoze yigamba gufata Nyungwe no kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’Igihugu, bikomotse kubutumwa bw’uwitwa Tuyishime Jean De Dieu yanyujije kuri Twitter abaza niba Sankara uherutse gushyikirizwa urukiko akemera ibyaha 16 yashinjwaga,niba ariwe wabwiye Kizito ko azamugira Minisitiri w’umuco na siporo,bituma uyu muhanzi amumenyesha itandukaniro rye na Sankara.

Yagize ati: “Uyu ni we Sankara wari wasezeranyije Kizito Mihigo ko azamugira Minisitiri w’Umuco na Siporo igihe yaba yafashe u Rwanda? Ariko uru Rwanda bafata ye!”.

Kizito Mihigo akimara kubona ubu butumwa yahise amusubiza amusubiza avuga ko hari itandukaniro riri hagati ye na Sankara ndetse ko no mu byaha bombi bashinjwa ririmo.

Yagize ati “ Itandukaniro ryanjye na Sankara, icya mbere yaburanye yemera ibikorwa yakoze bigize ibyaha mpanabyaha mu gihe njyewe naburanye nemera ibyaha bishingiye ku biganiro nagiranye nawe kuri Whatsapp. Icya kabiri, kuva mu bwana bwanjye naharaniye amahoro n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe we yahisemo intambara. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bwo kuba nararekuwe.”

Urukiko rukuru rwahamije Kizito ibyaha 4 yaregwaga birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi bituma ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Uyu muhanzi hamwe n’abandi bagororwa 2,140 barimo na Victoire Ingabire Umuhoza bafunguwe nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame ku wa 15 Nzeri 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger