AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo yasohoye imwe mu ndirimbo yandikiye muri gereza ivuga kuri mutagatifu Tereza w’Umana Yezu (+Video)

Kizito Mihigo yashyize ku mugaragaro imwe mu ndiririmbo yandikiye muri Gereza ivuga kuri ivuga kuri mutagatifu Tereza w’Umana Yezu, Igitekerezo cyayo cyavuye muri korali uyu muhanzi yashingiye muri gereza.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi(Audio Production)  yakozwe n’abantu babiri basanzwe bamenyerewe mu gukora indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda, Producer Bob ayifatanyijwe na Pastor P. Iyi ndirimbo  iri mu mudiho umenyerewe muri Kiliziya Gatolika mu ndirimbo zo gushimira Imana.

Mu gihe kigera ku myaka ine Kizito yamaze muri Gereza, Umunsi we warangwaga n’ibikorwa birimo gukurikirana korali yari yarashinze yari igizwe n’abantu 150. Muri iyi korali ni ho yandikiye iyi ndirimbo yitwa “Tereza w’Umwana Yezu”.

Iyi Korali yitiriwe Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu. Ikoraniro ry’abakirisitu Gatorika muri Gereza ya Nyarugenge naryo ryitwaga Centrale ya Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu. Kizito avuga ko nyuma yo gufungwa yafashe umwanya wo kumenya uwo Mutagatifu asanga ari intangarugero mu rukundo.

Tereza w’umwana Yezu ni umutagatifu ukomeye muri Kiliziya. Ku Isi yari umubikira w’umukarumerita. Mu buzima bwe yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo, gukunda Yezu ku buryo butangaje, kugira impuhwe, kwicisha bugufi, kwifatanya n’abababaye no kubabarira.

Yagizwe umutagatifu mu 1920. Mu 1997, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize umwarimu wa Kiliziya, kimwe n’abandi batagatifu nka Mutagatifu Agusitini.

Yavukiye ahitwa i Lisieux mu Bufaransa, tariki ya 2 Mutarama 1873, yitaba Imana tariki ya 30 Nzeri 1897. Yapfushije nyina umubyara ku myaka ine y’amavuko.

Muri Kamena 2018 ibisigazwa by’umubiri we byagejejwe mu Rwanda bizengurutswa muri Diyosezi zose mu rugendo rw’iyogezabutumwa nyobokamana.

Kizito Mihigo aho aviriye muri Gereza yakunze kugaragara ari kumwe n’abandi bahanzi bigenjemo abo bataririmba injyana zimwe , benshi mu bakurikira ibyo mu muziki nyarwanda babonako haba hari imishinga y’indirimbo yaba afitanye n’aba bahanzi ishobora kuzasohoka mu minsi yavuba aha.

“Tereza w’Umwana Yezu” Ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze kuva yava muri Gereza

Tereza w’umwana Yezu  ,muri Kamena 2018 ibisigazwa by’umubiri we byagejejwe mu Rwanda bizengurutswa muri Diyosezi zose mu rugendo rw’iyogezabutumwa nyobokamana

Iyi ndirimbo wayumva unyuze hano  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger