AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo yasobanuye icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye nshya yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’

Kizito Mihigo nyuma yo gutangariza abakunzi be ko ari hafi gushyira hanze indirimbo ye ya mbere kuva yafungurwa, yamaze kuyishyira hanze ndetse anasobanura byinshi ku izina ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yayise.

Kizito avuga ko iyi ndirimbo ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’ yayitekerejeho akiri muri gereza akarambika ibiganza kuri uyu umushinga wayo akimara gufungurwa nk’ishimwe yageneye Imana nyiribiremwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kizito yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya yise ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’ bwamwigaragarije ubwo yari muri gereza. Avuga ko akimara gusohoka muri Gereza ya Mageragere aribwo yatekereje uko yayinononsora yisunze ibikoresho by’umuziki afitemo ubuhanga bwihariye.

Yavuze ko iyi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze bwa mbere kuva yafungurwa, ari iya gikirisitu ishushanya urugendo rw’umuntu w’umutunzi utambirijwe n’ishema utari umukizwa ku Mana. Iyo ibyo bintu bishize n’ishema riyoyotse nibwo wa muntu yibuka. Ubu buzima nibwo Kizito yakubiye muri iyi ndirimbo agaragaza ko Imana idashobora kwemera guhomba uwo muntu watwawe n’iby’Isi iramuhombya.

Mu magambo ye ati “Nabahimbiye indirimbo yitwa ‘aho kuguhomba yaguhombya’ . Ni indirimbo y’Imana, ivuga ukwemera, ivuga kugarukira Imana. Nasobanuraga ko iyo abantu bakize cyangwa bari mu bihe by’umunezero. Umuntu iyo afite ubutunzi bwinshi cyangwa ishema ryinshi rimwe na rimwe yibagirwa Imana, cyangwa akajya […] kubemera birumvikana, akagenda atana nayo.”

Yungamo ati “Ariko noneho, ugasanga rimwe na rimwe iyo ibyo bintu bitagihari cyangwa n’iryo shema ritagihari, wa mubano n’Imana wongeye kubaho, cyangwa agarukiye Imana. Muri iyi ndirimbo nerekana ko aho kugira ngo Imana ikubure, umubano wawe nayo ubure. Imana yahitamo ko ibyo bintu bibura noneho wowe ukayigarukira,”

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyashibukiye muri Gereza. Ngo kimwe mu bintu bimufatira igihe ni ukubona igitekerezo yishimiye akakigira icye akumva arashaka ku kiririmba, ngo ntaho ubundi kuyikora mu buryo bw’amajwi nawe abigiramo uruhare cyane ko azi gucuranga ibicurangisho byinshi.  Ati “Nayitekerejeho nyiri muri gereza. Igitekerezo cyanjemo cyangwa ubutumwa bwanjemo nyiri hariya. Noneho ariko aho nsohokeye ntabwo byantwaye umwanya kugira ngo mpite nyishyira ku rupapuro no mu muziki, ni ibintu byihuse cyane.”

Umva hano indirimbo ya Kizito Mihigo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger