Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo yakoreye Papa Francis (Yirebe)
Umuhanzi Kizito Mihigo usanzwe amenyereweho kuririmba indirimbo za Kiliziya Gatolika, yagaragaje ko ari umwemera w’idini Gatolika ukomeye ashyira hanze indirimbo ikubiyemo ibikorwa by’intashyikirwa by’umushumba wa Kilizaya Gatolika Papa Francis.
Uyu muhanzi mu ndirimbo ye yise “Le Pape François” imara iminota itandatu n’amasegonda icumi, iri mu rurimi rw’Igifaransa agaragaza ko by’umwihariko Abakiristo Gakorika aho bari bamuzirikana mu isengesho.
Muri iyi ndirimbo Kizito Mihigo avugamo ibikorwa bya Papa Papa Fransisiko, akavuga ko ari inkingi y’ubumwe.
Mu nyikirizo agira ati “Papa Fransisiko, turagusengera, komeza ube ikimenyetso cy’ubumwe bwacu. Turashimira Imana Data yo yaduhaye abashumba babikwiye.”
Avuga kuri iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe Kiliziya Gatolika yitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo, bafatwa nk’intumwa zabaye ikubitiro rya Kiliziya, ibintu byasembuye gutekereza no kubabasimbuye.
Ati “Ibi byatumye ntekereza ku babasimbuye mu iyogezabutumwa, nsanga umurimo wabo ukwiye gushimwa.’’
Mu bitero Kizito agaruka ku bikorwa binyuranye by’iyogezabutumwa Papa Francis agenda akora ku Isi, nko guhuza abantu b’imyemerere itandukanye mu biganiro mpuzamadini, gutanga urugero mu kwicisha bugufi, kwifatanya n’ababaye, guharanira amahoro n’ubwiyunge n’ibindi.
“Le Pape François” ni indirimbo yatunganyirijwe mu buryo bw’amajwi muri The Sounds Studio ya Producer Bob, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Producer Faith FEFE.