Kizito Mihigo agiye kuzenguruka Paruwasi zitandukanye akora ibitaramo
Kizito Mihigo wagaragaye aririmba mu ruhame bwa mbere kuva yafungurwa ku mbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame yatangaje ko agiye gukora ibitaramo muri Paruwasi zitandukanye.
Yabikoreye mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga iri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Mbere y’uko igitaramo kiba, Kizito Mihigo yabanje kuririmba anacuranga mu gitambo cya Misa aho yafatanyaga na Chorale Saint Augustin yaririmbye mu gitambo cya Misa.
Nyuma ya Misa, yatanze igitaramo cy’indirimbo ze zikunzwe muri Kiliziya Gatolika nka Nyina wa Jambo, Inuma, anaririmba iyo aherutse gushyira hanze yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’. Iyi ndirimbo byagaragaye ko abakirisitu bayikunze cyane maze bamusaba ko yayibasubiriramo na we arabikora.
Uyu muhanzi yatangaje ko agiye kuzenguruka paruwasi zitandukanye mu Rwanda ataramira abakirisitu n’abakunda indirimbo ze dore ko ari umuhanzi ukunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abandi bantu batandukanye.
Indirimbo ze zakumiriwe gucurangwa mu itangazamakuru akimara gufungwa, nyuma yo gufungurwa Kizito Mihigo yavuze ko yiteguye gukorana n’inzego zifite iby’indirimbo mu nshingano zabo bakaganira ku buryo ibihangano bye byakongera gucurangwa.
Indirimbo yasabwe gusubiramo