AmakuruImikino

Kizigenza muri ruhago Cristiano Ronaldo yujuje Miliyari 1 y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze

Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya yo kuba umuntu wa mbere wahuje abantu Miliyari 1 bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zose, ashimira abamufashije kuyageraho anavuga ko azakomeza kwandika andi ari kumwe nabo.

Ni amateka yagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2024. Uyu mukinnyi yujuje Miliyari y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze arizo Instagram, Facebook, X yahoze ari Twitter, YouTube aheruka gufungura ndetse n’izindi zikorera mu Bushinwa.

Kuri Instagram afite abamukurikira barenga Miliyoni 639, Facebook afite abarenga Miliyoni 170, kuri X akagira abarenga Miliyoni 113, kuri YouTube akagira abarenga Miliyoni 60 naho abasigaye akaba abafite ku mbuga nkoranyambaga zikorera mu Bushinwa ari zo Kuaishou afiteho abamukurikira barenga Miliyoni 9 naho kuri Weibo akagira Miliyoni 7.

Nyuma yo kugera kuri uyu mateka, Cristiano Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n’ubundi yashimiye abamufashije kuyageraho agaruka ku rugendo rwe anavuga ko azakomeza kuyageraho arikumwe nabo.

Ati: “Twakoze amateka, Miliyari 1 y’abadukurikira! Ibi birenze umubare gusa ahubwo ni igihamya ko dusangiye urukundo rw’umukino ndetse no hanze yawo. Kuva mu mihanda ya Madeira kugeza ku rwego rukomeye rwo mu Isi, buri gihe nakiniye umuryango wanjye ndetse namwe none turi Miliyari 1 twese hamwe.

Mwabanye nanjye kuri buri ntambwe, haba mu bibi no mu byiza. Uru rugendo ni urwacu, kandi twese hamwe, twerekanye ko nta kure tudashobora kugera. Mwarakoze, kunyizera, kumpa inkunga yanyu no kuba mu buzima bwanjye. Ibyiza biracyaza, kandi tuzakomeza gusunika, gutsinda no gukora amateka turi kumwe”.

Cristiano Ronaldo yanditse aya mateka nyuma y’uko n’ubundi ari we usanganywe agahigo k’umuntu ufite abamukurikira benshi ku rubuga rwa Instagram ndetse akaba akomeje no kwandika amateka ku rubuga rwa YouTube mu gihe kitageze ku kwezi arufunguye.

Ibi bije nyuma yuko kandi mu minsi yashize yujuje umubare w’ibitego 900 amaze gutsinda mu buzima bwe bwose bw’umupira w’amaguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger