Kiyovu Sports itsinze Miroplast Fc inayisigamo umwiryanye
Kuri uyu wa Gatanu talikki ya 27 Mata 2018, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Icyiciro cya mbere yari yakomereje kuri Stade ya Kigali maze Kiyovu Sports itsinda Miroplast bituma muri iyi kipe yo kwa Mironko umutoza wayo ashinja abakinnyi be kumugambanira.
Ibitego bya Moustapha Francis ku munota wa 15 na Habyarimana Innocent bita Di Maria ku munota wa 51 byari bihagije kugirango iyi kipe y’urucaca itahane amanita atatu . Miroplast FC yakoze uko ishoboye ngo irebe ko yakwishyura ibitego yari itsinzwe hakiri kare cyane ariko biranga kuko byaje gukomwa mu nkokora n’ikarita y’umutuku yeretswe Mukamba Namasombwa .
Nyuma y’umukino, Niyibizi Suleiman umutoza mukuru wa Miroplast FC yavuze ko abakinnyi be bariye ruswa ya Kiyovu Sport bityo bigatuma bakina nabi ndetse bakanakora amakosa akomeye yatumye na Mukamba Namasombwa yahawe ikarita y’umutuku mu minota ya nyuma y’umukino maze umukino urangira ari ibitego 2-0.
Niyibizi ushinja abakinnyi be kurya ruswa ya Kiyovu yagize ati :”Ndabanza gushimira Kiyovu kuko yateguye umukino ku mpande zombi, ari ku ruhande rwanjye mu bakinnyi no mu basifuzi. Icyo nakubwira nuko yateguye uko bishoboka kose. Icyo ngiye gukora nanjye ngiye kugerageza ndebe ko nakwigira imbere kuko ntarirarenga. Ibitego Kiyovu yadutsinze ni iby’abakinnyi bamenyereye, nk’igitego cya mbere ni Mukamba wagitanze kuko ni we witangiye pase, ni igitego cy’umuntu wateguwe. Iyo umuntu avuze ngo bateguye, mba mvuze ngo yateguye ku ruhande rw’abakinnyi banjye, ndumva namwe (abanyamakuru) mwashyira mu nyura bwenge mukumva ibyo ari byo. Mukamba siwe gusa kuko n’uwavanye umupira aho wari uri akawujyana kwa Mukamba nawe wamuvuga.
Nyuma yo kunganya na Rayon Sports ibitego 2-2, Cassa Mbungo Andre unatsinze Kiyovu avuga yagerageje gukora impinduka kugira ngo abakinnyi bose babone umwanya wo gukira. Kiyovu iri mu makipe 4 ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona kandi nyamara mu mwaka w’imikino ushize yari imanutse mu cyiciro cya 2 .