AmakuruImikino

Kiyovu Sports igiye kugirana amasezerano n’uruganda rukomeye muri Tanzania

Ejo kuwa Kane taliki ya 16 Muatarama 2020, uruganda rwo mu gihugu cya Tanzania rwa AZAM rurasinya amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Kiyovu Sports yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kiyovu Sorts yongerewe ku y’andi makipe bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, nyuma y’uko iraza kuba yatangije imikoranire n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatatu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AZAM Rwanda Ndagano Faradjallah yatangaje ko bahisemo gukorana n’aya makipe kuko babona ko azabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo hano mu Rwanda.

Yagize ati“ Ni amakipe afite abakunzi benshi hano mu Rwanda azadufasha cyane mu kumenyekanisha ibikorwa by’uruganda rwacu hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga, aho bitabira imikino itandukanye.”

“ Mu biganiro twagiranye na benshi, Kiyovu Sports na APR FC twemeranyije kubyo twifuza nabo ibyo badusabye tubyemeranyaho, igisigaye ni ugusinya amasezerano kuri uyu wa gatatu no kuri uyu wa kane.”

AZAM Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarani, amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Banafite kandi televiziyo ikorera mu gihugu cya Tanzania ikaba yarigeze kwagura ibikorwa byayo mu karere ikajya yerekana imipira muri Uganda, U Rwanda n’u Burundi, ariko kuri ubu isigaye yerekana mu buryo buhoraho shampiyona ya Tanzania yonyine.

Faradjallah yavuze ko mu bikorwa basinyana n’aya makipe hatarimo kuzajya berekana imipira yabo iri kuba imbonankubone.

Kiyovu Sports bitandukanye na APR FC yari isanzwe ifite abandi baterankunga, ariko AZAM Group niyo igiye kuba umufatanyabikorwa mukuru, abandi bafatanyabikorwa ba Kiyovu Sports bazajya ku ruhande cyangwa inyuma ku mwambaro wa Kiyovu Sports.

Uyu muyobozi yirinze gutangaza amafaranga ari muri ubu bufatanye, avuga ko bahisemo kubigira ibanga hagati y’amakipe yombi n’iki kigo cyo muri Tanzania gifite ishami hano mu Rwanda.

APR FC iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya hano mu Rwanda, ikaba imaze gutwara ibikombe bya shampiyona 17 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda aho baheruka igikombe cya nyuma muri 2018.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports iri mu makipe akunzwe cyane mu mupira w’amaguru wa hano mu Rwanda, iri ku mwanya wa 3 n’amanota 23, ikaba ifite ibikombe 6 bya shampiyona. Igikombe cya nyuma bagiheruka mu w’i 1993.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger