AmakuruImikino

Kiyovu Sports: Abakinnyi bakuru bose banze kongera gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports banze kongera kugaruka mu myitozo itegura shampiyona iri hafi gutangira batarishyurwa amadeni baberewemo n’iyi kipe yo ku Mumena.

Amakuru avuga ko abakinnyi bose ba Kiyovu baberewemo n’iyi kipe ibirarane by’amezi 4 batarahembwa.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo iyi kipe yatangiye imyitozo itegura shampiyona ndetse yewe abakinnyi bose barayitabira kuko batekerezaga ko hari icyo ubuyobozi buza kubamarira. Nyuma y’iminsi isaga 6 batangiye imyitozo ntacyo ubuyobozi bw’ikipe burabamarira, abakinnyi ba Kiyovu bose bagiye inama yo kutagaruka mu myitozo kugeza igihe ubuyobozi buzabahera ibyabo.

Kuva ku munsi w’ejo imyitozo ya Kiyovu Sports iri kwitabirwa n’abakinnyi b’ikipe nto bashobora kuvanwamo abazazamurwa muri Kiyovu nkuru.

Cyakoze cyo n’ubwo iki kibazo gihari, ubuyobozi bw’iyi kipe y’urucaca buvuga ko butakizi ngo kuko bwari buzi ko imyitozo iri gukorwa nk’ibisanzwe.

“Icyo nzicyo ni uko imyitozo yagombaga gukorwa ubwo sinzi ngo mwahageze ryari, nta kibazo nzi gihari ibyo by’imishahara sinamenya ngo ni abahe bakinnyi babikubwiye gusa ntabyo twari tuzi ariko tugiye kwicara na komite turebe icyo twakora.”Rashid Habinshuti, Umunyamabanga wa Kiyovu aganira na Eachamps.

Ikibazo cy’amikoro kimaze igihe kivugwa muri Kiyovu Sports dore ko mu minsi ishize umwe mu bakinnyi bayo yigeze kwirukanwa mu nzu yakodeshaga kubera kubura ikode kandi Kiyovu yari imufitiye ibirarane. Iki kibazo ni na cyo cyakomye iyi kipe mu nkokora mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 bikarangira imanutse mu kiciro cya kabiri, nyuma ikongera kuzamurwa nyuma y’uko Isonga yari imaze gutangaza ko itagikinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger