Kiyovu Sport na AS Kigali bemeye kwihuza bagakora ikipe imwe y’umujyi wa Kigali
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports zandikiye Umujyi wa Kigali, zibasaba ko babahuza bakaba ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali.
Mu busanzwe AS Kigali ni ikipe y’umujyi wa Kigali kuko umujyi uyifasha buri kimwe mu bijyanye n’amikoro n’ibindi naho ikipe ya Kiyovu Sport nayo iba mu maboko y’umujyi ariko ikaba inafite umubare w’abafana bakunze kuyitera inkunga mu mikoro kuva yashingwa mu 1964.
Nyuma y’iminis bivugwa ko aya makipe mu mwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba yaramaze kugirwa ikipe imwe, ariko bikaguma mu magambo gusa ntakirabyemeza ubu ibaruwa ibishimangira, yaya makipe yombi asaba kuba yagirwa ikipe imwe yamaze kugera ahagaragara.
Muri iyi baruwa dufitiye kopi, Abayobozi b’amakipe yombi bandikiye Umujyi wa Kigali tariki 24 Gicurasi 2019, Umujyi wa Kigali uyakira tariki 27 Gicurasi 2019, bakaba barasabaga ko bakora ikipe imwe ikomeye yazanafasha mu bukangurambaga mu bikorwa bitandukanye.
Kayumba Jean Pierre Perezida wa Kiyovu Sport na Kanyandekwe Pascal Perezida wa AS Kigali basinye ku ibaruwa igomba gusuzumwa n’ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Kigali kugira ngo bahe umugisha iki cyifuzo cyo guhuza imbaraga.
Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwandikiwe butangaza kuri ubu busabe bw’amakipe yombi, gusa kuri ubu hari impaka zuko iyi kipe izitwa ikicyifuzo nikiramuka cyemejwe.