AmakuruImyidagaduro

Kitoko yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu Buholandi

Kitoko Patrick Bibarwa yatumiwe mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda bazaba bizihiza umunsi mukuru wo kwibohora aho azahurira n’umucuranzi (DJ ) w’umunyarwandakazi Dj Princess Flor.

Kitoko na Dj Princess Flor nibo bazataramira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gitaramo cyo #Kwibohora25 kizaba  ku  wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019, iki ni igitaramo cyateguwe na Ambasade yo mu Buholandi ndetse na komite ya Diaspora. Ibi birori bizabera muri Event Plaza ahazaba hakoraniye abanyarwanda batuye muri iki gihugu nabayobozi banyuranye.

Kitoko na DJ Princess Flor batumiwe muri ibi birori nyuma yuko umwaka ushize hari hatumiwe Intore Masamba ndetse na Teta Diana. Gutumirwa kwa Kitoko n’uyu mucuranzikazi w’umunyarwanda byaje bikuraho ibihuha byahamyaga ko hatumiwe itorero Urukerereza.

Nyuma y’iki gitaramo Kitoko  azataramira mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham tariki 21 Nyakanga mu gikorwa cyiswe Summer Retreat, naho tariki 30 ataramire mu Leta Zunze Ubumwe mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 wizihijwe tariki ya 04 Nyakanga 2019 ariko abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Isi bagiye bategura gahunda zo kwizihiza ibi birori ku buryo bw’umwihariko.

DJ Princess Flor azafatanya na Kitoko gususurutsa abanyarwanda baba mu Buholandi
 DJ Princess Flor azafatanya na Kitoko gususurutsa abanyarwanda baba mu Buholandi
Kitoko agiye gutaramira mu Buholandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger