Kitoko yagaragaje umukobwa umutera kunezerwa kurusha abandi
Umuhanzi utapfa kwibagirana mu matwi y’abanyarwanda kubera indirimbo yagiye akora zigakundwa na benshi, Kitoko Bibarwa Patrick yagaragaje ko burya hari umukobwa umutera kunezerwa kurusha abandi.
Ibi Kitoko yabigaragaje ubwo yifurizaga isabukuru nziza umukobwa witwa Merci , Kitoko abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu mukobwa ari we umutera kunezerwa kurusha abandi.
Yagize ati:”“Isabukuru nziza cyane ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci ”. Kuri aya magambo Kitoko yakoresheje icyitwa H-Tag zigira ziti Ntewe ishema, uyu munsi n’ejo, ndi umunyamahirwe, uyu munsi na buri munsi, umunyarwandakazi asoza agira ati ndi umunyamahirwe. Hanyuma kuri aya magambo ashyiramo akamenyetso ko kumusoma, utu tumenyetso dukunda gukoreshwa n’abakundana.
Kitoko weretse abantu bakabakaba mu bihumbi 140 bamukurikira kuri Instagram ko yishimira uyu mukobwa bikomeye, kuva yaba umuhanzi nta mukobwa bigeze bakundana ku mugaragaro ngo bimenyekane , icyakora uyu musore yatigishije imbugankoranyambaga ubwo hacicikanaga inkuru yavugaga ko akundana na Ange Kagame umukobwa wa nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko nanone Kitoko we mu mpera za 2017 yarabihakanye avuga ko ayo makuru y’urukundo rwe na Ange Kagame ari ibinyoma kuko ngo ntanubwo baziranye.
Kitoko yari amaze iminsi yibera ku mugabane w;’i burayi aho yari yagiye muri gahunda zo kwiga ibijyanye na politiki muri kaminuza ya london South Bank University iherereye mu gihugu cy’ ubwongereza, mu mpera za 2017 yari mu Rwanda ubwo yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF inkotanyi, Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu , Kitoko yongeye kugaruka mu Rwanda mu ibanga maze ahafatira amashusho y’indirimbo “Kamikazi” aherutse gushyira hanze.