Kirehe: Umuturage warwaye indwara idasanzwe aratakamba nyuma yo kuburana na muganga wamuvuraga
Uwitwa Gatabazi Jean Claude wo mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe arashimira umuganga wo mu gihugu cy’u Buhinde wo mu bitaro bya Kanombe witaye ku mwana we mu buvuzi bw’indwara idasanzwe, ariko avuga ko uwo muganga wari wabahaye gahunda y’ubuvuzi bwa nyuma batigeze bamenya aho yimukiye.
Ngo ni nyuma y’uko hari indi miti yari yababwiye ko azaha uwo mwana ndetse bakanamubaga urwo rurimi kugira ngo abashe gukira burundu, none imyaka isaga ine ikaba ishize batazi aho uwo muganga (bavuga ko bibagiwe amazina ye) yimukiye.
Ni umwana witwa Tuyisenge Emile w’imyaka 20 y’amavuko, wari ufite uburwayi budasanzwe bw’umunwa, aho ururimi rwari rwarabyimbye mu buryo budasanzwe, ndetse rukaba rwari rwarasohotse inyuma, bikamutera ububabare bukabije.
Nyuma y’uko akorewe ubuvugizi na Kigali Today dukesha iyinkuru yanditswe ko tariki 01 Kamena 2016, aho umuryango we wasabaga ubufasha bwo kuvuza umwana, bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda bafite mu nshingano ubuvuzi, bakurikiranye ikibazo cye, ndetse bahita bamufasha kugera mu bitaro bya Kanombe mu buryo bwihuse.
Gatabazi (se w’uwo mwana), avuga ko ubwo bamugezaga mu bitaro bya Kanombe yakurikiranywe n’umuganga wo mu gihugu cy’u Buhinde wakoraga muri ibyo bitaro, aho bamwandikiye kujya kunyuzwa mu cyuma muri CHUK, batangira kumuvura bagendeye ku bisubizo bahawe.
Ati:’’Tukigera mu bitaro bya Kanombe, umuganga w’Umuhinde yatwohereje muri CHUK kumunyuza mu cyuma, baduha ibisubizo tuzaniye uwo muganga batangira kumutera inshinge, zagendaga zimugirira akamaro, ururimi rukaba rwari rwaratangiye kubyimbuka’’.
Arongera ati:’’Uwo muganga yambwiye ko imiti bamuteraga ari iyo bakuraga mu Buhinde, bamutera izo nshinge inshuro ebyiri’’. Iyo babaga bagiye kurumutera byansabaga kumarayo icyumweru.
Muri icyo gihe nyuma yo kumutera iyo miti yatumizwaga mu Buhinde, yatubwiye ko azongera kuduhamagara, nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka uwo muganga yongera kuduhamagara adusaba kumusanga mu bitaro bya Faisal aho yari ari gukorera muri iyo minsi, arebye uwo mwana yishimira uburyo indwara ye iri kugenda ikira atubwira ko azongera kudutumaho, none hashize imyaka isaga ine tutazi aho akorera.
Tuyisenge Emile mbere y’uko agezwa mu bitaro ni uku yari ameze
Awo mugabo, avuga ko yakomeje gushakisha uwo muganga w’Umuhinde atanibuka amazina ye, kugeza ubwo amubuze burundu ubuvuzi bw’uwo mwana bukaba bwaradindiye.
Gusa uwo mubyeyi n’ubwo atongeye kubona uwo muganga, arashimira uwo muganga uburyo yamwitayeho, uburwayi bw’uwo mwana bukaba bwaragabanutse, ndetse n’uburibwe akaba atakibufite nk’uko byari bimeze ataravurwa.
Uwo mubyeyi akaba asaba umugiraneza wese wamenya aho uwo muganga yaba akorera muri iki gihe kubimumenyesha, mu rwego rwo kugira ngo ubuvuzi yahaga uwo mwana bukomeze akire burundu, dore ko mu bihe binyuranye yagiye ahamagara mu bitaro bya Kanombe n’ibya Faisal bamwitabaga, bakamubwira ko uwo muganga yimukiye ahandi batigeze bamubwira.