Kirehe: Umuganga yafatiye ku ngufu umugore utwite mu isuzumiro
Mu Karere ka Kirehe ku Kigonderabuzima cya Mahama umugore yagiye kwa muganga agiye kubyara akigera mu isuzumiro ahurirayo n’ uruvagusenya kuko umuganga waje kumusuzuma kugira ngo abone kumubyaza ahubwo yahisemo guhita amufata ku ngufu.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko uwo mubyeyi ku wa 23 Kamena 2023 yavuye mu rugo akajya ku kigo Nderabuzima cya Mahama agiye kubyara maze ubwo yajyaga mu isuzumiro umuganga aho kumusuzuma ahubwo yamusambanyije ku gahato.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uwahohotewe yahise atabaza maze uwo muganga nawe agahita atabwa muri yombi ku wa 24 Kamena 2023 bityo akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe hakiri gukorwa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uwo muganga aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yahanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 maze agateganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.