AmakuruAmakuru ashushye

Kirehe Inka 13 zapfiriye rimwe mu buryo bw’amayobera

Mu ntara y’Uburasirazuba inka 13 z’umukecuru witwa Mukansonera Leoncia zarapfuye zizize urupfu rw’amayobera na n’ubu rutaramenyekana, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu masaha ya mbere ya saa sita zo ku wa 13 Ugushyingo 2021.

Nyuma y’urupfu rw’izo nka, haketswe ko zaba zazize amasaka zonnye mu murima w’umuturanyi.

Umukozi w’Umurenge wa Mpanga ushinzwe imiyoborere, Etienne Sibongo, avuga ko atakwemeza ko zazize amasaka ahubwo harimo gushakishwa icyo zaba zarazize.

Ati “Urumva iyo byabaye kuriya abantu bavuga byinshi ariko ntitwabyemeza, ahubwo dutegereje igisubizo cya cy’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), abakozi bayo bafashe ibizamini, ubwo turategereje ibisubizo”.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ziriya nka zarozwe cyangwa zazize ikindi kintu.

Hari amakuru yabanje kuvugwa yemeza ko hapfuye inka 15 ariko ubuyobozi ku rwego rw’Akarere bwemeza ko hapfuye inka 13.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger