Kinshasa: Jimmy Gatete yakurikiranye imyitozo ya AS Kigali (Amafoto)
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ akanaba umunyabigwi wayo, Jimmy Gatete, yakurikiranye imyitozo y’ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa.
Iyi kipe y’Abanyamujyi iri muri uyu murwa mukuru wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ugomba kuyihuza na Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri iki gihugu.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade des Martyrs de la Pentecôte ku Cyumweru, nyuma y’ubanza wabaye mu cyumweru gishize AS Kigali yatsindiwemo ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Jimmy Gatete yakurikiranye imyitozo ya AS Kigali yabereye kuri Stade des Martyrs.
Uyu munyabigwi w’Amavubi n’abantu bo muri AS Kigali bahuriye muri Léon Hotel bose bacumbitsemo, nyuma yo kuhagera aje muri gahunda ze bwite z’ubucuruzi.
Gatete i Kinshasa yabonanye n’abantu batandukanye bo muri iriya kipe babanye mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ no muri APR FC, barimo umutoza Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Djabil Mutarambirwa, Higiro Thomas, Haruna Niyonzima, n’abandi.
AS Kigali ikomeje guterwa morali na Gatete Jimmy, irasabwa gutsinda DCMP ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri cyangwa kimwe ariko ku ntsinzi y’ibitego biri hejuru ya bibiri (nka 3-2), kugira ngo ibashe kugera mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.